Umudiyakoni Catete Gallican avuga ko uko bwije n’uko bukeye muri ADEPR ibintu birushaho kumera nabi kuko ngo nyuma yo kwirukana abarimu n’abapasiteri bagera ku 1200 n’abakontabure n’abasekereteri bagera ku 1600, ubu noneho haje irindi yirukanwa yita iry’imitwe.
Ati’’ Gufata Umupasiteri umaze imyaka 20 mu nshingano cyangwa se inarenga, ugasanga bongeye kumusinyisha Kontaro yitwa ko ari iy’akazi muri 2022, hariho abatangiye akazi muri mu 1996, 1994 ‘’
Avuga ko atumva uburyo aba bamaze igihe mu nshingano baba bafite ubwiteganyirize bagiye batanga buri kwezi cyangwa buri mwaka ari ugasanga ubu aribwo bari gusinyishwa Kontaro y’akazi ati’’ Bigenda biba bibi umunsi ku w’undi‘’
Umudiyakoni Catete Gallican yabwiye UKWEZI ko n’abasigaye mu kazi nabo badahembwa kuko nka Pasiteri utegekwa kugera mu kazi Saa moya z’igitondo akakavamo saa kumi n’imwe z’umugoroba usanga ku kwezi ahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 35 ,Mwarimu we akaba ahembwa 14.
Ashimangira ko abantu bateye ADEPR baje ari bantu bashaka kuyisenya ku buryo bwose bushoboka kuko nta handi hantu byabaye ko abakozi b’Imana hafatwa icyemezo cyo kubagabanya dore ko ngo n’iyo habaye impamvu ituma bikorwa bikorerwa mu gikari nk’itorero.
Avuga ko ubu abayobozi ADEPR ifite ari abashaka kuyisenya bashaka no guteza cyamunara icyicaro gikuru cyayo ahubwo ugasanga abayoboke basanzwe bazi ko ari Leta irimo kubasenyera Itorero kandi ari ibintu biri gukorwa n’umutwe wavutse mu Itorero ugamije kurisenya ati’’ ADEPR isenywe n’abanzi b’igihugu n’abanzi b’Imana’’
Akomeza avuga ko bibazo biri muri ADEPR bishingiye ku bafite inyungu zabo bwite ko Leta y’u Rwanda nta nyungu ibifitemo nk’uko benshi babikeka ati’’Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ,Paul Kagame yatabara itorero rya ADEPR, nk’uko yadusuye yakongera akadusura , byaba byiza cyane uyu mwaka wa 2022 urangiranye n’ibibazo bya ADEPR’’
Kuri iyi ngingo avuga ko Perezida Kagame atabonetse yakohereze Gen James Kabarebe kuko yohereje undi afite kuza ari icyitso cy’abashaka gusenya ADEPR ati’’ Kabarebe aje ntihaba itekenika,Kabarebe ntiwamucurika’’
Abandi yifuza ko Perezida Kagame yakohereza mu gihe yaba atabonetse harimo Perezida wa Sena y’u Rwanda cyangwa Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda nabyo byaba bihagije.
Atanga inama ko ibibazo byose biri muri ADEPR harebwa uburyo byakemuka mu buryo bw’ubwumvikane cyane cyane ko kujya mu manza birangira itsinzwe hakaba habahyo guteza cyamunara imitungo yayo kugira ngo yishyure indishyi.
Ikindi avuga ko RGB yakwamburwa inshingano zo kugenzura amadini n’amatorero kuko aho ibitangiriye ngo bibwo ibintu byarushijeho kuzamba cyane.
Asoza avuga ko abasakuje ko muri ADEPR harimo abantu b’ibisambo ahubwo ko ubu aribwo haje ibisambo bya nyabyo kuko nta muntu uzi aho umutungo w’itorero ujya.
Perezida Kagame nadufashe atabare ADEPR cyangwa atwoherereze Gen Kabarebe|| Harimo ibisambo||Gatete