AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amayobera ku rupfu rw’umugabo w’i Musanze bivugwa ko yaguye muri Kasho kubera inkoni bikagirwa ibanga

Amayobera ku rupfu rw’umugabo w’i Musanze  bivugwa ko yaguye muri Kasho  kubera inkoni bikagirwa ibanga
30-11-2022 saa 07:31' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 8677 | Ibitekerezo

Muri Santire ya Kirabo, Kagari ka Kigombe ho mu Murenge wa Muhoza, umugore witwa Mugirase avuga ko umugabo we yakubiswe nyuma akajya gufungirwa muri kasho atavuwe bikamuviramo urupfu rwagizwe ibanga akabimenya umurabo we waraye mu buruhukiro bw’ibitaro.

Mu minsi ishize nyakwigendera Mutiyomba Arsene n’Umugore we Mugirase Beatrice bageze muri Santire ya Kirabo , Akagari ka Kigombe , Umurenge wa Muhoza ho mu Karere ka Musanze ngo Umukozi w’u umugore witwa Uwizeyimana Louise yaje kubasaba ko umwana wabo yaza akamuha umugati ngo Se (Mutiyomba)agiye kumufata uyu mukozi afatanya na Nyirabuja batangira kumuhondagura bikavugwa ko bapfaga amafaranga y’ubucuruzi bw’inkweto uyu Mutiyomba yari afatanyije n’uyu mugore.

Amakuru avuga ko uyu mugore n’umukozi we bahuje imbara na Kompanyi icunga umutekano muri aka gace ya Home Guard n’ushinzwe umutekano witwa Ndimbati maze bakubita uyu Mutiyomba mu buryo bukomeye maze ngo Polisi ije aba ariwe itwara isiga wa mugore n’abo bafatanyije kumukubita.

Mugirase avuga ko uyu Ndimbati yaje agasunika umugabo ndetse ngo nyuma yo gukomereka yaje gusabwa kubanza kuvuza uyu mugore wamukubise kandi we ntacyo yabaye.

Undi Muturage unahuza n’abandi babonye biba bavuga ko umuhungu witwa Niyoyita na Samuel bahondaguye Mutiyomba inkoni nyinshi ari naho avuza induru.

Ngo yaje kujya gufungirwa muri Kasho yo muri Gurupema, ariko ngo Ugirase yajyaga kumusura ntiyemerewe kubonana nawe gusa aho yamuboneye , umugabo we yamusabye kudakomeza gutakaza amafaranga amugemurira ahubwo amusaba ko yazamurerera umwana bafitanye.

Mugirase avuga ko ku Cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022 , yagiye gusura umugabo we muri Kasho nk’uko bisanzwe bamubwira ko yajyanywe kwa muganga , ahageze naho babanza kumuhisha ko yitabye Imana nyuma y’aho aza kubibwirwa na Nyirabukwe.

Uyu mugore avuga ko kwa muganga bamubwiye ko umugabo we yishwe na Diabete ibintu avuga ko ataribyo kuko ngo imyaka yose bamaranye ubu burwayi ntabwo amuziho ko ahubwo yishwe n’inkoni yakubitiwe muri Santire ya Kirabo agahita ajyanwa gufungwa atavuwe, ibintu bishimangirwa n’abo mu Muryango we.

Abatuye muri aka gace basaba ko inzego bireba zagira icyo zikora cyane ko iyi Kompanyi y’Umutekano ya Home Guard ikoreshwa n’abifite bihimura ku bakene aho usanga bamwe bahohoterwa abandi barebera.

Umuvugizi wa RIB,Dr Murangira B. Thierry yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko umuntu ukurikiranyweho icyaha aba afite uburenganzira bwo kwivuga gusa ashimangira ko Kasho zikurikiranwa na Polisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru , Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga , avuga ko Dosiye ya Mutiyomba Arsene yari mu bugenzacyaha kandi ataguye muri Kasho ahubwo ko yaguye mu Bitaro bya Ruhengeri aho yari amaze iminsi avurwa indwara izwi n’abaganga.

Ku byo kuri Muyibomba yari afungiye muri Kasho yo muri Gurupema, SP Ndayisenga yabwiye TV1 ko umuntu wese ukurikirwnywe n’ubugenzacyaha cyangwa ubushinjacyaha aba afungiye muri Station ya Polisi mu gihe cyose urukiko rutaramuhamya icyaha ngo ajye gufungirwa muri Gereza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA