AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amayobera ku nkomoko ya Grenade yaturikanye abana babiri b’ i Ngororero

 Amayobera ku nkomoko ya Grenade yaturikanye abana babiri b’ i Ngororero
16-12-2022 saa 09:52' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1664 | Ibitekerezo

Igisasu cyo mu bwoko bwa ‘Grenade’ hataramenyekana inkomoko yacyo cyishe umwana w’imyaka 10 y’amavuko, gikomeretsa bikomeye undi mwana mugenzi we bari kumwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero, Mugisha Daniel yavuze ko Grenade yishe umwana witwa Mugisha Tito, ikomeretsa mugenzi we witwa Niyonkuru Thomas.

Igisasu cyarutitse ku wa Kane taliki ya 15/12/2022.

Gitifu Mugisha Daniel avuga ko byabereye mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Gaseke, mu Murenge wa Ngororero.

Kugeza ubu ngo ntibaramenya aho iyo grenade abana bayikuye, gusa Gitifu avuga ko amakuru bahawe ari uko ikimara guturika yishe umwana witwa Mugisha Tito.

Yagize ati : “Niyonkuru Thomas wakomeretse yabanje kujyanwa mu Bitaro bya Muhororo, abaganga baza kumuha transfert n’imbangukiragutabara ajyanwa i Kabgayi.”

Mugisha Daniel uyobora Umurenge wa Ngororero, avuga ko uyu munsi aribwo uriya mwana ashyingurwa.

Mugisha Tito yigaga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza, naho Niyonkuru Thomas yiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza.

Ivomo:Umuseke


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA