Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda DIGP Jeanne Chantal Ujeneza yaraye abwiye abapolisi b’u Rwanda 52 bagiye muri Uganda kwitabira imyitozo kuzerekana ubunyamwuga n’ubushobozi bisanzwe biranga uru rwego.
Bazitabira imyitozo ngarukamwaka ihuza inzego z’umutekano zo mu Karere k’ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba izwi nka ‘East African Community Armed Forces Field Training Exercise-EAC FTX Ushirikiano Imara 2022’.
Ikorwa mu rwego rwo kureba ubushobozi bw’inzego zo mu bihugu binyamuryango no gutanga amahugurwa ahurijwe hamwe mu gutegura no kuyobora ibikorwa bihuriweho byo kugarura amahoro, gucunga ibiza, kurwanya iterabwoba no kurwanya ishimutwa ry’ubwato.
Ni imyitozo igomba gutangira kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gicurasi kugeza ku ya 12 Kamena,2022, ikazitabirwa abakora mu nzego z’umutekano z’u Rwanda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Sudani y’Epfo na Uganda.
Icyakora Republika iharanira Demokarasi ya Congo iherutse kwinjira muri uyu muryango ntizitabira iyi myitozo.
DIGP Ujeneza yibukije abapolisi b’u Rwanda ko aho Polisi y’u Rwanda ikandagiye hose, bayivuga ibigwi by’ikinyabupfura, ubunyamwuga no kugaragaza ubushobozi mu byo bayishinze byose.
Ati : “Abapolisi b’u Rwanda aho bari hose barangwa n’ikinyabupfura, ubunyamwuga ndetse no kugaragaza ubushobozi kandi nibyo by’ingenzi byerekana ko Polisi y’u Rwanda ishoboye. Twizeye ko muzakomeza kubizirikana kandi mugaharanira kwitwara neza.”
Abapolisi b’u Rwanda bazaba bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) David Rukika.