AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ababana bahuje ibitsina mu Rwanda barasabirwa guhabwa umwihariko mu Ibarura rusange rigiye kuba

Ababana bahuje ibitsina mu Rwanda  barasabirwa   guhabwa umwihariko mu Ibarura  rusange rigiye kuba
13-07-2022 saa 07:50' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 529 | Ibitekerezo

Umuryango uharanira Uburenganzira bwa muntu ,The Human Rights First Rwanda Association (HRFRA) urasaba ko mu gihe mu Rwanda hategurwa Ibarura Rusange rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire, ababana bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQ) nabo bashyirwa mu cyiciro cyihariye mu mibare y’Ikiko Cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) .

Umunyamategeko ukorana na Human Rights First Rwanda Association Mpinganzima Betty asaba Leta y’u Rwanda cyane cyane Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare gukusanga amakuru ku babana bahuje ibitsina mu Rwanda n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQ) kugira ngo nabo bashyirwe mu igenamigambi rya Leta cyane ko ari icyiciro cyirengagijwe.

Ashimangira ko aba bantu babaruwe byaba ari ingirakamaro kuko byatanga amakuru afatika ku bafata ibyemezo cyangwa se abagira uruhare mu ihindurwa ry’amategeko kuko nta mibere ihari igaragaza aba bantu bigorana ku bagerwaho na Serivisi zitandukanye harimo n’uburezi ndetse bigakomera gushyiraho amategeko abarinda ivangura , ubushomeri ndetse n’ubukene

Mpinganzima akomeza avuga ko Impirimbanyi z’Uburenganzira bwa muntu zizeye ko Ibarura rusange rituma umuturage wese ashyirwa mu igenamigambi rya Leta ndetse ntirigire uwo rihutaza ari nayo mpamvu aheraho asaba ko abagize umuryango wa LGBTIQ bagomba kwitabwaho.

Ati“Bizagaragaza imibare nyakuri ya LGBTIQ bivuze ko abaturage muri rusange batangira kubiha uburemere .Ibi bizafasha gukuraho ubusumbane bukorerwa ba Nyamuke babana bahuje ibitsina mu Rwanda .Iyo utabaruwe, Ntubarwa’’

Amategeko y’u Rwanda ntacyo avuga ku babana buhuje Ibitsina haba mu Itegeko Nshinga ryo mu 2003 cyangwa se iryavuguruwe mu 2015 ntaho rigaragaza ko ari icyaha.

Kuva hakorwa ibarura rusange rya Mbere mu Rwanda mu 1978 na ryihariye ryigeze rikorwa ku cyiciro cy’ababana bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQ).

Abagize umuryango wa LGBTIQ n’impirimbanyi z’Uburenganzira bwa Muntu niho bahera bavuga ko bizeye ko iri barura rusange ry’abaturage n’imiturire iki cyiciro kinagizwe n’abantu bake nacyo kiziitabwaho mu buryo bwihariye.

U Rwanda ruri kwitegura ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire nyuma y’Amabarura yo muri 1978, 1991 na 2002,2012 , rizamara iminsi 15(16-30 Kanama 2022).


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA