AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umusirikare ukomeye mugabo za Uganda yapfiriye mu mpanuka yo mu muhanda

Umusirikare ukomeye mugabo za Uganda yapfiriye mu mpanuka yo mu muhanda
24-07-2019 saa 16:46' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1955 | Ibitekerezo

Umusirakare mu ngabo za Uganda warwaniraga mu ngabo zo mu kirere yagonzwe n’ imodoka ya kampani y’ Abashinwa ahita apfa.

Staff sergeant Brian Tukahirwa yagonzwe n’ imodoka ya kampani y’ Abashinwa yari ifite umuvuduko mwinshi saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa 23 Nyakanga 2019.

Uyu musirikare yarimo yambuka umuhanda agiye kureba bagenzi be ngo bajyane ku ishuri rya gisirikare rya Soroti kuko bahagarara ku muhanda buri gitondo kwasiteri ikabanyuraho ikabatwara.

Michael Odongo, Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Kyoga aho iyi mpanuka yabereye yavuze ko Staff Sergeant Tukahirwa yahise apfira aho yagongewe. Umushoferi wamugonze yahise ahagarara atabwa muri yombi.

Odongo yavuze ko uyu mushoferi yitwa Fatuhu Atuhura afite imyaka 36 afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Soroti.

Fatuhu yari atwaye imodoka ifite purake UAY 582V, imodoka yari atwaye yari ipakiyemo umufuka w’ ibiceri.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA