AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Uganda : Umusirikare muto wihaye ipeti riremereye asimbutse amaranka 9 byamukozeho

Uganda : Umusirikare muto wihaye ipeti riremereye asimbutse amaranka 9 byamukozeho
20-01-2024 saa 05:19' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1661 | Ibitekerezo

Umusire wo ku rwego ruto mu gisirikare cya Uganda (UPDF) yatawe muri yombi nyuma yo kwizamura mu mapeti agasimbuka agera mu icyenda, akiha ipeti ryo ku rwego rw’Abofisiye bakuru rya Major.

Uyu musirikare watawe muri yombi yitwa Private Kyambadde nk’uko tubikesha Igisirikare cya Uganda mu butumwa cyatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

UPDF yagize iti “Private Kyambadde yiyitiriraga kuba Ofisiye mukuru wa UPDF w’ipeti rya Major. Ari muri gereza yacu ndetse azisobanura ku birego byo kwiyitirira uwo atari we ndetse no ku bindi bikorwa binyuranyije na disipulini ya UPDF."

Uyu musirikare yatawe muri yombi n’igisirikare akorera cya UPDF, kivuga ko kitazi igihe uyu musirikare yizamuriye mu mapeti akiha iryo ashoboza kuzarinda ava mu gisirikare atagezeho kuko hagati y’iryo afite n’iryo yihaye bihabanye cyane.

Ubusanzwe ipeti rya Private ni ryo rito ribaho mu gisirikare cya Uganda, mu gihe irya Major ari ryo ribanza mu mapeti y’urwego rw’Abofisiye bakuru.

Ugereranyije hagati y’aya mapeti, harimo ikinyuranyo cy’amapeti agera mu icyenda, kugira ngo umuntu ave kuri iri asanganwe agere ku ryo yari yarihaye.

UPDF ivuga ko iri gukora iperereza ku cyateye uyu musirikare muto mu mapeti kwiha ipeti ryo hejuru, ubundi akazashyikirizwa Urukiko rwa Gisirikare kuko ibi yakoze bigize icyaha cy’umwuga.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA