AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ubushakashatsi : Abagore bashakanye n’abagabo baruta ni bo banezerewe byagera ku mibonano bikaba agahebuzo

Ubushakashatsi : Abagore bashakanye n’abagabo baruta ni bo banezerewe byagera ku mibonano bikaba agahebuzo
2-01-2024 saa 08:14' | By Editor | Yasomwe n'abantu 634 | Ibitekerezo

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’i Londres mu Bwongereza ya London Metropolitan, bwerekanye ko abagore bashakanye n’abagabo barusha imyaka, ari bo bafite ibyishimo mu rushako kurusha abashakanye n’abo bari mu kigero kimwe.

Ubu bushakashatsi bwibanze ku ngingo zinyuranye, zirimo ibyishimo biboneka iyo abashakanye bari gutera akabariro mu buriro, ndetse n’ibyiyumviro bagaragarizanya hagati yabo.

Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bagore 24 bazwi ku mbuga nkoranyambaga, barimo abagore 17 bashakanye n’abagabo barusha imyaka.

Ubu bushakashatsi bwayobowe n’uwitwa Samantha Banbury, bwerekanye ko ibyishimo by’abo bagore bashakanye n’abagabo baruta, bishingira mu munezero bagira iyo bari mu gikorwa cyo mu buriri, kuko bisanzura mu gusaba abagabo babo uko babikora kugira ngo imibonano mpuzabitsina ibagere ku ngingo.

Ikindi kandi abo bagore barusha abandi, ni uko bubahwa n’abagabo babo cyane, ku buryo iyo bigeze ku byiyumvire by’amarangamutima, baba bafite ibinezaneza bihagije.

Ni ubushakashatsi buje buvuguruza ubwakozwe mbere, bwagaragazaga ko abagore bashakanye n’abagabo baruta, batarusha kwishima abagore bashakanye n’abagabo bari mu kigero kimwe.

Ni kenshi hagiye humvikana abagore bashakanye n’abagabo barusha imyaka, ariko umuryango mugari ntubyakire neza, aho bamwe baba bavuga ko abo basore baba bakurikiye imitungo y’abo bagore.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA