Nyuma y’uko havutse ihuriro rigamije kuzana impinduramatwara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ribarizwamo n’umutwe wa M23, iri huriri ryamaze gushyiraho umuhuzabikorwa waryo ari we Corneille Nangaa uherutse kuvuga ko azashyirwa ari uko akuyeho ubutegetsi bw’iki Gihugu.
Iri huriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ryatangiriye muri Kenya mu kwezi gushize, ndetse ubutegetsi bwa Congo bugasaba Leta ya Kenya kubikurikirana, ikabwima amatwi, rivuga ko intego yaryo ya mbere ari ugukura Tshisekedi ku butegetsi.
Corneille Nangaa wagizwe umuhuzabikorwa w’iri huriro, we ubwe yivugiye ko atemera ibyavuye mu matora aherutse kwigukanwa na Felix Tshisekedi, kandi ko intego ye ari ukumukura ku butegetsi.
Yavuze kandi ko nubwo Tshisekedi n’ubutegetsi bwe bafite ibikoresho, ariko iri huriro ritazakangwa na byo, ahubwo ko rizashirwa ari uko rimukuye ku butegetsi.
Ni mu gihe kandi mu minsi micye ishize, Corneille Nangaa aherutse kugaragara ari kumwe n’abayobozi bo hejuru ba M23, barimo Perezida wayo, Bertrand Bisimwa ndetse na General Sultan Makenga, n’abandi bayobozi mu rwego rwa gisirikare rw’uyu mutwe.
M23 yashyize hanze itangazo rivuga ko iri huriro ryahisemo Corneille Nangaa kuribera umuhuzabikorwa kuko “afite umuhate n’intego yo kubohora Igihugu cyacu kikava mu kangaratete. Ni impirimbanyi ikunda Igihugu wemeye guhara buri kimwe akemera gukorera ibishoboka ngo akorere Igihugu.”
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa na we avuga ko batemera ibyavuye mu matora, bityo ko na Perezida Tshisekedi adafite uburenganzira ku bice byabohojwe n’uyu mutwe.
UKWEZI.RW