AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

S. Africa : Ibyatangajwe n’uwahoze ari umusirikare kuri Perezida bigafatwa nk’agasuzuguro bishobora kumukoraho

S. Africa : Ibyatangajwe n’uwahoze ari umusirikare kuri Perezida bigafatwa nk’agasuzuguro bishobora kumukoraho
4-01-2024 saa 07:22' | By Editor | Yasomwe n'abantu 604 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko uwahoze mu gisirikare cya Afurika y’Epfo asabye Perezida w’iki Gihugu, Cyril Ramaphosa kwegura mu gihe kitarenze amasaha 48, Igisirikare cyatangaje ko ibyo yakoze ari agasuzuguro gakabije.

Sylvester Mangolele wahoze ari umusirikare ku rwego rwa Ofisiye ndetse ari no mu myanya y’ubuyobozi bwacyo, aherutse kugaragara mu mashusho asabamo Perezida Ramaphosa kuva ku butegetsi ku neza.

Mu mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, uyu Sylvester Mangolele yavugaga ko Ramaphosa nategura ku neza, aza kubona ibimubaho mu masaha 48.

Cyril Ramaphosa yakunze kugawa na bamwe mu badashyigikiye ubutegetsi mu Gihugu cye cya Afurika y’Epfo, ndetse bavuga ko yari akwiye kwegura.

Nyuma y’uko uyu wahoze ari umuyobozi mu gisirikare amuhaye nyirantarengwa y’iminsi ibiri, igisirikare cya Afurika y’Epfo cyamaganiye kure ibyo yatangaje.

Siphiwe Dlamini usanzwe ari Umuvugizi w’igisirikare cya Afurika y’Epfo, yavuze ko ibyakozwe n’uyu wahoze mu ngabo ari agasuzuguro atari akwiye kugaragaza imbere y’Umukuru w’Igihugu.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA