AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RDC : Moise Katumbi wahatanye na Tshisekedi yagotewe iwe ntiyemerewe kuharenga

RDC : Moise Katumbi wahatanye na Tshisekedi yagotewe iwe ntiyemerewe kuharenga
9-01-2024 saa 07:38' | By Editor | Yasomwe n'abantu 331 | Ibitekerezo

Umunyapolitiki Moise Katumbi wari uhanganye na Felix Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba ari na we wamukurikiye mu majwi, urugo rwe rwagoswe n’inzego z’umutekano.

Gufungira mu rugo Moise Katumbi kwamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024, nk’uko byemejwe n’Umuhuzabikorwa wungirije w’ishyaka ry’uyu Munyapolitiki.

Abel Amundal yagize ati “Moise Katumbi ingendo ze zahagaritswe, turatabaza amahanga kubera urugo rwe rwazengurutswe n’abasirikare benshi n’imodoka za gisirikare mu mu rugo rwe ruri i Kashobwe.”

Inzego z’umutekano zazengurutse urugo rwa Moise Katumbi zitwaje intwaro zikomeye zirimo ibimodoka by’intambara bizwi nka burende.

Herve Diakesse, Umuvugizi w’Ishyaka rya Moise Katumbi yavuze ko badashobora kwihanganira ibikorwa nk’ibi byo kubuza abantu ubwisanzure bikomeje gukorwa n’ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi.

Yagize ati “Ubundi bushotoranyi budakenewe, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi buhagarariwe buri gukorwa n’abibye amajwi.”

Ni mu gihe kandi hari amashusho agaragaza Moise Katumbi yabujijwe kurenga iwe, ngo agire ahandi ajya, aho inzego z’umutekano zirimo igisirikare na Polisi muri Congo, bimucungira hafi.

Uyu munyapolitiki wakurikiye mu majwi Felix Tshisekei, aherutse kuvuga ko atemera ibyavuye mu matora ndetse ahamagarira Isi yose, kubyamagana.

Ishyaka ry’uyu munyapolitiki kandi riherutse gutangaza ko ari we watsinze amatora, ndetse ko igihe cyose hagira ushaka kubahuguza intsinzi yabo, biteguye kurwana intambara.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA