AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida wa Tanzania yagize icyo avuga ku rupfu rwa Jenerali Nikusubula wigeze kuba Ambasaderi mu Rwanda

Perezida wa Tanzania yagize icyo avuga ku rupfu rwa Jenerali Nikusubula wigeze kuba Ambasaderi mu Rwanda
31-01-2024 saa 06:05' | By Editor | Yasomwe n'abantu 462 | Ibitekerezo

Urupufu rwa Lt Gen (Rtd) Martin Nikusubula Mwakalindile wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania akanahagararira iki Gihugu mu Rwanda, rwababaje Perezira w’iki Gihugu Madamu Samia Suluhu Hassan.

Lt Gen Martin Nikusubula Mwakalindile wari mu kiruhuko cy’izabukuru, yitabye Imana tariki 28 Mutarama 2024 nk’uko amakuru ava muri Tanzania abivuga.

Perezida w’iki Gihugu, Madamu Samia Suluhu Hassan yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’urupfu rw’uyu wagize imyanya ikomeye mu gisirikare cy’iki Gihugu.

Mu butumwa yatambukije kuri X, Madamu Samia Suluhu Hassan, yagize ati “Nakiriye kandi mbabazwa n’amakuru y’urupfu rwa Lt Gen (Rtd) Ambasaderi Martin Nikusubula Mwakalindile.”

Madamu Samia yakomeje avuga ko uyu mugabo wakoreye Igihugu cye imirimo ikomeye, Imana yamwisubije.

Ati “Turashimira Imana ku bwo kuba yari yaramuduhaye agakorera Igihugu cyacu nk’umusirikare, Ambasaderi n’umugaba mukuru w’ingabo z’a Tanzaniya (1983 - 1988).

Arongera ati “Turazirikana kandi ubwitange yagize mu ruhare mu kubohoza Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, nk’umwe mu basirikare bacu bitoreje mu ngabo za FRELIMO mbere na nyuma y’ubwigenge bwa Mozambique.”

Madamu Samia Suluhu Hassan yanihanganishije igisirikare cya Tanzania, by’umwihariko Umugaba Mukuru wacyo Gen Jacob Mkunda, ndetse n’umuryango wa nyakwigendera.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA