AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Ndayishimiye yabererekeye ibishinjwa igisirikare cye muri Congo

Perezida Ndayishimiye yabererekeye ibishinjwa igisirikare cye muri Congo
26-12-2023 saa 08:24' | By Editor | Yasomwe n'abantu 267 | Ibitekerezo

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, General Evariste Ndayishimiye yashimiye abasirikare b’Igihugu cye by’umwihariko abari mu butumwa mu Bihugu by’amahanga birimo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko yirinda kugira icyo avuga ku birego bavugwaho byo gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro, bakaba banakomeje kwicwa.

Ni mu birori byabaye mu cyumweru gishize, ubwo Evariste Ndayishimiye yashimiraga inzego z’umutekano z’Igihugu cye, muri uyu muhango wabereye mu Ntara ya Gitega.

Yavuze ko inzego z’umutekano zihora ziryamiye amajanja ku buryo zakwivuna umwanzi wahirahira guhungabanya umutekano w’Igihugu.

By’umwihariko yashimiye abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro mu Bihugu binyuranye, nka Somaria, muri Repubulika ya Centrafrique ndetse no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni igikorwa cyabaye nyuma y’uko umutwe wa M23, ukomeje gushinja igisirikare cy’u Burundi gufatanya n’igisirikare cya FARDC ndetse n’imitwe nka FDLR na Wazalendo mu mirwano imaze iminsi mu burasirazuba bwa Congo.

Umutwe wa M23 kandi umaze iminsi wigamba kwivuna abanzi, barimo n’abasirikare b’u Burundi uherutse gutangaza ko wishe bari bambaye impuzankano y’igisirikare cya FARDC.

Perezida Evariste Ndayishimiye wari witezweho kugira icyo avuga kuri ibi birego ndetse no ku iyicwa ry’abasirikare b’Igihugu cye, yarabibererekeye, ahubwo ashimira ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro.

Yagize ati “nongeye kubashimira indi nshuro kuko abasirikare bacu bitangira n’amahanga akeneye amahoro.”

Abarikare b’u Burundi bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ubu wamaze gusoza manda yawo, ndetse abandi bakaba baratashye, mu gihe u Burundi bwo bwari bwaranagiranye amasezerano na Congo mu bufatanye mu bya gisirikare, ari na byo bikekwa ko abasirikare b’u Burundi basigayeyo ku bw’ayo masezerano.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA