AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

M23 yemeje ko hari abasirikare b’amapeti yo hejuru ba FARDC barimo n’Aba-Colonel bayiyunzeho

M23 yemeje ko hari abasirikare b’amapeti yo hejuru ba FARDC barimo n’Aba-Colonel bayiyunzeho
11-01-2024 saa 12:54' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1340 | Ibitekerezo

Umutwe wa M23 wemeje ko hari abasirikare benshi bavuye muri FARDC bakajya kwiyunga kuri uyu mutwe, barimo n’abafite amapeti akomeye nka ba Colonel.

Ibi byemejwe n’Umuvugizi w’umutwe wa M23, Major Willy Ngoma mu butumwa yatambukije kuri X, aho kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2024, yavuze ko hari abasirikare bakuru bavuye muri FARDC bakiyunga kuri uyu mutwe.

Mu butumwa yatambukije kuri uyu wa Gatatu, Maj Willy Ngoma yagize ati ”Hari ba Officiye bakuru ndetse n’abato bakomeje kuva muri FARDC bakiyunga kuri M23 abo bakaba barimo Colonel Boyoyo ubu akaba yageze muri Rutshuru.”

Maj Willy Ngoma kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, yongeye gutangaza ko mu bandi basirikare biyunze kuri M23, barimo Colonel BAHATI BALINGENE SADDAM.

Mu bihe bitandukanye uyu mutwe wa M23 wagiye wakira abasirikare benshi bavuye muri FARDC bakawiyungaho, aho benshi bavugaga ko bari barambiwe ibikorwa bibi by’iki gisirikare cya Leta birimo guhonyora uburenganzira bw’abaturage.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA