AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kabila wayoboye RDCongo ugiye kurangiza Kaminuza yamuritse igitabo cya ‘memoire’ gihishura politiki iriho

Kabila wayoboye RDCongo ugiye kurangiza Kaminuza yamuritse igitabo cya ‘memoire’ gihishura politiki iriho
26-01-2024 saa 09:09' | By Editor | Yasomwe n'abantu 779 | Ibitekerezo

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, witegura gusoza icyiciro cy’ikirenga cya Kamonuza muri Afurika y’Epfo, yamurikiye abarimu igitaro kizamufasha gusoza iki cyiciro, aho yakoze ku ngingo ihishura uburyo Afurika ikomeje kurwanirwa na America, u Bushinwa ndetse n’u Burusiya.

Kabila utaranitabiriye irahira ry’uwamusimbuye Felix Tshisekedi uherutse gutsinda manda ya kabiri, kuko yari yaragiye muri Afurika y’Epfo mu masomo.

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo muri Kaminuza agiye gusorezamo iki cyiciro, yamurikiye abarimu be iki gitabo, ibizwi nka defense mu mashuri makuru na za Kaminuza.

Iki gitabo yise ‘Geopolitical Turn : USA-China-Russia Rivarly and Implications for Africa’, kigaragaza uburyo Afurika igenda yiyegerezwa n’ibi Bihugu kuko biyibonamo amahirwe akomeye.

Bisanzwe bizwi ko ibi Bihugu biri mu nkundura yo kurwanira kwiyegereza uyu Mugabane wa Afurika ufatwa nk’uwasigaye inyuma, mu rwego rwo kuwugira isoko ryabyo ndetse no gukora mu bijya no kubona ibikoresho by’ibanze.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA