Nyuma y’uko Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, zari zahawe izina rya EACRF zisoje ubutumwa bwazo muri Congo Kinshasa, zasubije uyu muryango ibendera ryawo, zemeza ko ubutumwa bwazo a bwageze ku ntego kuko zatumye FARDC na M23 batanga agahenge.
Byatangajwe na Maj Gen Aphaxard Muthuri Kiugu wari uyoboye izi ngabo za EACRF kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024, ubwo yasubizaga ibendera Umunyamabanga Mukuru wa EAC ibendera.
Muri iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya EAC, i Arusha muri Tanzania, Maj Gen Aphaxard Muthuri Kiugu yavuze ko ubutumwa bwabo bwasohoje.
Yagize ati “Muri macye, kohereza EACRF byafashije gutanga umusanzu muri Goma na Sake. Ibikorwa byose byagezweho, byose bigaruka ku gucungira umutekano abari bakuwe mu byabo no gusubira mu ngo zabo, by’umwihariko muri Sake, Korolirwe, Kitshanga na Mweso muri Teritwari ya Masisi ndetse no muri Kibumba, Rumangabo, Kiwanja na Bunagana muri Teritwari za Nyiragongo na Rutshuru.”
Ni mu gihe Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki yashimiye izi ngabo, anavuga ko ibyo zakoze, byagaragaje ko uyu muryango wa EAC ufite ubushobozi bwo kuba wakwikemurira amakimbirane.
Izi ngabo zari zoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zasoje ubutumwa bwazo tariki 21 Ukuboza umwaka ushize wa 2023.
UKWEZI.RW