AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Icyo M23 izibukira ku Bakomando bayo babiri bishwe bikayikora mu bwonko

Icyo M23 izibukira ku Bakomando bayo babiri bishwe bikayikora mu bwonko
18-01-2024 saa 09:08' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3656 | Ibitekerezo

Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Maj Willy Ngoma, yavuze agahinda uyu mutwe wagize nyuma y’iyicwa ry’abarwanyi bo hejuru bawo bishwe na FADR, ivuga ko bari abagabo bazi guhumuriza abaturage.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, umutwe wa M23 ushyize hanze itangazo uvuga ko ubutegetsi bwa Kinshaka bukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano.

Uyu mutwe wavuze ko mu mirwano washojweho na FARDC n’abambari bayo ku wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2023, bivuganye abakomando bayo babiri.

Nubwo uyu mutwe utavuze abo bakomando bishwe, ariko amakuru yemeza ko abishwe ari Colonel Erasto Bahati wari Umujyanama w’Umugaba Mukuru wa M23, General Sultan Makenga, ndetse Colonel Castro Mberabagabo wari ushinzwe ubutasi bwa M23.

Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Maj Willy Ngoma yavuze ko uyu mutwe washenguwe n’urupfu rw’aba barwanyi bawo kuko bari bafatiye runini uyu mutwe ndetse n’abaturage muri rusange.

Yagize ati “Noneho abofisiye babiri bagiraga uruhare mu guhumuriza abaturage, nk’igihe Leta yarasaga amabombe ku nzu, ibitaro n’amashuri, abagabo babaga hafi y’abaturage, bumvaga abaturage, babafashaga, ni abakomanda b’intwari, babishe.”

Maj Willy Ngoma kandi yashimangiye ko izaha isomo FARDC ku bw’iki gikorwa cyo kuyikora mu bwonko yakoze.

Ati “Bazishyura ikiguzi kinini. Dufite imbaraga, turiteguye bijyanye n’intego yacu. Uku ni ukwishakira urupfu. Bakoze aho badakwiye gukora.”

Aba bakomando ba M23, bishwe nyuma y’uko bivuzwe ko ingabo za SADC zamaze kwinjira muri Congo, zatangiye gufatana na FARDC kugaba ibitero kuri M23.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA