AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibyo wamenya ku ngabo nshya zagiye muri Congo zitezweho gukora ibyananiye MONUSCO n’iza EAC

Ibyo wamenya ku ngabo nshya zagiye muri Congo zitezweho gukora ibyananiye MONUSCO n’iza EAC
5-01-2024 saa 01:18' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1054 | Ibitekerezo

Ingabo z’Ibihugu bitatu biri mu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) zamaze kugera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hasobanuwe intego yazo n’icyashingiweho ngo zoherezwe.

Mu gihe Igisirikare cya Congo Kinshasa cyari gisumbirijwe n’umutwe wa M23, ubutegetsi bw’iki Gihugu bwakunze kuzamura amajwi busaba ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kugifasha guhangana na M23.

Gusa ingabo zari muri ubu butumwa zahakaniye iki Gihugu zivuga ko bitari biri muri misiyo yari yazijyanye, kuko zitari zagiye kurwana, ahubwo ko zari zigiye gucungira umutekano abaturage ndetse no gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu.

Muri ibyo bihe Perezida wa Congo Kinshasa, Felix Tshisekedi yatangiye gukorera ingendo mu Bihugu bihuriye muri SADC kugira ngo bigire icyo bifasha Igihugu cye, ndetse binemeranya kohereza ingabo.

Kugeza ubu ingabo za Malawi, Afurika y’Epfo na Tanzania zageze muri Congo, aho zagiyeyo tariki 15 Ukuboza 2023 nk’uko bikubiye mu itangazo rya SADC.

Izi ngabo zagiye mu butumwa bwiswe SAMIDRC, ziteganywa n’imyanzuro yafatiwe mu nama ya SADC yabereye muri Namibia i Windhoek, tariki 08 Gicurasi 2023.

SADC yatangaje ko misiyo y’izi ngabo zayo, ari ugufatanya na FARDC kurwanya byeruye imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nanone kandi ngo iyoherezwa ry’izi ngabo rishingiye ku masezerano y’uyu muryango wa SADC avuga ko Ibihugu biwugize bigomba gutabarana mu gihe hari icyatewe.

Izi ngabo zoherejwe muri Congo mu gihe hari hashize iminsi micye iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zirangije manda yazo.

Ubutegetsi bwa Congo bwakunze kuvuga ko izo za EAC ntacyo zafashije iki Gihugu kuko zitinjiye mu rugamba rwo guhashya umutwe wa M23, ahubwo bukavuga ko SADC yo izabikora.

Izi ngabo za SADC zaje mu gihe umutwe wa M23 na wo ukomeje gushaka amaboko, dore ko uherutse kwiyunga mu ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo), rivuga ko rifite intego yo kubohora Congo no gukura Tshisekedi ku butegetsi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA