AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gasopo yasabaga Abanyekongo kutigaragambye yimwe amatwi ahubwo birara mu mihanda bahangana na Polisi

Gasopo yasabaga Abanyekongo kutigaragambye yimwe amatwi ahubwo birara mu mihanda bahangana na Polisi
27-12-2023 saa 14:12' | By Editor | Yasomwe n'abantu 247 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itanze gasopo ko idashaka kubona abaturage b’iki Gihugu bajya mu myigaragambyo yo kwamagana ibiri kuva mu matora, ntibyababujije kwirara mu mihanda, bavuga ko bamaganye iyibwa ry’amajwi.

Ikikango cy’iyi myigaragambyo cyatangiye kugarukwaho kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukuboza 2023, aho Guverinoma y’iki Gihugu yatangazaga ko ifite amakuru ko bamwe mu bakandida bahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu bahamagariye abayoboke babo kujya mu myigaragambyo uyu munsi ku wa Gatatu.

Minisitiri w’Intebe Wungirije ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Peter Kazadi yari yatangaje ko abari gutegura iyi myigaragambyo bagamije guteza akaga Igihugu cyabo, ariko ko Guverinoma yahagarukiye kuyiburizamo, ndetse aha gasopo abagombaga kuyitabira.

Gusa ntibyabujije bamwe mu Banyekongo kwirara mu mihanda, bakora iyi myigaragambyo yabo, aho bari kwamagana ibitangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bigaragaza ko Perezida Felix Tshisekedi azegukana azatsinda.

Abigaragambya biganjemo urubyiruko rushyigikiye Martin Fayulu n’ubundi wari wahanganye na Tshisekedi mu matora aheruka, ntiyemere ibyayavuyemo, bagaragaye bahanganye n’inzego z’umutekano ndetse batwika amapine mu muhanda rwagati.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA