AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Cyera kabaye Perezida Ndayishimiye yeruye ko Ingabo z’u Burundi nazo ziri mu rugamba na M23

Cyera kabaye Perezida Ndayishimiye yeruye ko Ingabo z’u Burundi nazo ziri mu rugamba na M23
29-12-2023 saa 11:55' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1744 | Ibitekerezo

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi wari umaze iminsi abererekera ibirego bivuga ko Ingabo z’Igihugu cye ziri gufatanya na FARDC mu rugamba rwo guhangana na M23, yashyize arabyemera.

Byari bimaze iminsi bivugwa na M23 umaze igihe ihanganye na FARDC, ko ingabo z’u Burundi na zo zinjiye mu bufatanye bwa FARDC yiyambaje imitwe irimo FDLR n’abacanshuro.

Uyu mutwe wa M23 wahamyaga ko abasirikare b’u Burundi na bo binjiye muri uru rugamba, wanagiye werekana bamwe mu bo wabaga wafatiye ku rugamba, ndetse ukanatangaza ko no mu bo wivugana, barimo.

Perezida Evariste Ndayishimiye wari utaragira icyo avuga kuri ibi birego bya M23, yabyemeje ko abasirikare b’Igihugu cye, bagiye gutera ingabo mu bitugu igituranyi cyabo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko uku gutaraba RDC, ari umusaruro w’amasezerano Ibihugu byombi bifitanye.

Ati “Ibihugu iyo bifitanye amasezerano y’uko bitabarana, biratabarana kuko inzu y’umuturanyi nishya, ntujye kuyizimya, nawe iyawe nishya, ntabwo azaza kandi nta wumenya ibiza uko biza. Iyo rero u Burundi butabara Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kigiye gutabara nk’uko cyitabara kuko intambara nziza usabwa kumenya kuyirwana utarayirwana.”

Yanavuze kandi ku basirikare b’u Burundi bari kugwa kuri uru rugamba, avuga ko ari ko intambara imera, asubiza Abarundi bari bamaze iminsi basaba Leta yabo gutanga ibisobanuro ku basirikare b’Igihugu cyabo bari kugwa mu rugamba rwo muri Congo.

Ati “Intambara ni umukino wo gupfa. Iyo wanze gupfa, ntuba umusirikare, uhita witahira. Umusirikare abanza kumva mu mutwe ko gupfa apfiriye Igihugu, mwebwe mutari abasirikare n’abapolisi, mwumva urusasu mukajya aho rutaturikiye, bo biruka bajya aho rwaturikiye.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA