AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni yongeye gufungirwa iwe

Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni yongeye gufungirwa iwe
18-01-2024 saa 10:45' | By Editor | Yasomwe n'abantu 316 | Ibitekerezo

Mu gihe byari biteganyijwe ko umunyapolitiki Bobi Wine abyuka ajya mu myigaragambyo yo kuba Leta ya Uganda ntacyo ikora ku kibazo cy’imihanda yangiritse, inzego z’umutekano z’iki Gihugu zaramutse zigota urugo rwe zimubuza gusohoka.

Uyu munyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye nka Bobi Wine wanabaye umuhanzi, ni kenshi yagiye afungirwa iwe ubwo yabaga yateguye imyigaragambyo ariko inzego zikaburizamo imyigaragambyo ye.

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2024, Bobi Wine n’abayoboke be ndetse n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, baramukira mu myigaragambyo.

Gusa Bobi Wine we ntibyamuhiriye kuko igisirikare n’igipolisi, byaramukiye iwe, bikagota urugo rwe bikamubuza gusohoka.

Mu butumwa yatanze ku mbuga nkoranyambaga ze, Bobi Wine yavuze ko asa nk’wafungiwe iwe.

Yagize ati “Uruhuri rwAbasirikare n’abapolisi bagose urugo rwanjye basa nk’abamfungiye mu nzu.”

Gusa Bobi Wine yakomeje avuga ko nubwo we atabashije kujya mu Myigaragambyo “ariko imyigaragambyo yo irarimbanyije.”

Yaboneyeho guhita atanga ubutumwa ku butegetsi bwa Uganda, ati Musane imihanda yacu ! Murekure imfungwa za Politiki ! Mureke Uganda yibohore !”

Bobi Wine, usanzwe ari umunyapolitiki wagiye agaragaza ingufu, kubera uburyo ashyigikiwe, yakunze gufungirwa iwe mu rugo inshuro nyinshi, by’umwihariko ubwo yiyamamazaga mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2021.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA