AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Bitunguranye Perezida mushya wa Liberia ntiyabashije gusoza ijambo kubera izabukuru

Bitunguranye Perezida mushya wa Liberia ntiyabashije gusoza ijambo kubera izabukuru
23-01-2024 saa 12:47' | By Editor | Yasomwe n'abantu 366 | Ibitekerezo

Perezida mushya wa Liberia, Joseph Boakai w’imyaka 79, ubwo yagezaga ijambo ku Banyagihugu be, ntiyabashije kurisoza kubera uburwayi butunguranye bwamufashe mu ijambo hagati.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mutarama 2024 i Monrovia mu Murwa mukuru wa Liberia.

Kuba Perezida Joseph Boakai ari mu zabukuru ku myaka 79 y’amavuko, ndetse n’ubuzima butameze neza, byabaye ngombwa ko afata akaruhuko mu gihe yarimo ageza imbwirwaruhame ku bitabiriye umuhango w’irahira rye.

Kubera ubushyuhe bwinshi bwari aho muri Liberia, ngo byagaragaraga ko Perezida Joseph Boakai afite intege nkeya, bimunanira gukomeza kuvuga ijambo ahagaze, birangira arirangije yicaye.

Mu ijambo rye yagize ati "Turabona ibihe bigoye, turabona byinshi bitagenda, turabona ruswa mu nzego zo hejuru ndetse no mu nzego zo hasi. Ni icyo gituma tuje kugira ngo tubikemure”.

Perezida Joseph Boakai, yavuze ko bikwiye kongera kubaka ibikorwa remezo byasenyutse, kuvugurura serivisi z’ibanze kuri bose no gutanga amahirwe angana ku Banya-Liberia bose.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA