AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Biravugwa ko Abanyarwanda mu Burundi bari guhigwa hasi hejuru ndetse hari n’ababuriwe irengero

Biravugwa ko Abanyarwanda mu Burundi bari guhigwa hasi hejuru ndetse hari n’ababuriwe irengero
15-01-2024 saa 09:33' | By Editor | Yasomwe n'abantu 563 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko u Burundi bufunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda no gutegeka ko Abanyarwanda bariyo bataha, biravugwa ko ubu bari guhigirwa hasi kubura hejuru, ndetse bamwe mu bafashwe bakaba bajyanywe gufungirwa ahantu hatazwi.

Aya makuru aturuka i Burundi avuga ko hari Abanyarwanda benshi bari mu Burundi bamaze gutabwa muri yombi nyuma y’uko iki Gihugu barimo gifashe icyemezo gikarishye.

Ikinyamakuru SOS Media Burundi gikorera mu Burundi, gitangaza ko bamwe mu bafashwe bajyanywe gufungwa n’Urwgeo rw’Igihugu rushinzwe iperereza mu Burundi.

Iki kinyamakuru kivuga kandi ko abandi Banyarwanda bafungiye muri Kasho za Polisi muri Komini ebyiri ari zo iya Mugina n’iya Rugombo iri ku mupaka.

Abanyarwanda 38 bamaze gufatwa na Polisi yo muri Komini Mugina, bakuwe mu bice binyuranye byayo kuva ku wa Kane w’icyumweru gishize ubwo hanafungwaga imipaka.

Naho muri Komini ya Rugombo ikora ku mupaka, hamaze gufatwa abanyarwanda 58 bafashwe hagati yo ku wa Kane no ku wa Gatanu, ariko ubuyobozi bwo bukemeza ko hafashwe 46 barimo 20 bafashwe ku wa Kane na 26 bafashwe ku wa Gatanu, ngo bakaba barafashwe kuko badafite ibyagombwa.

Ifatwa ry’aba Banyarwanda rije rikurikira icyemezo cy’u Burundi cyo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda, ndetse no gusaba Abanyarwanda bari muri iki Gihugu gutaha.

Ni icyemezo cyanenzwe na Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko kidakwiye kuko kibangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse kikaba gihonyora amasezerano wo kwishyira hamwe mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA