AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Bidasubirwaho u Burundi bwafunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda

Bidasubirwaho u Burundi bwafunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda
11-01-2024 saa 15:58' | By Editor | Yasomwe n'abantu 743 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko Guverinoma y’u Burundi iciye amarenga ko ishobora gufunga imipaka ihuza iki Gihugu n’u Rwanda, yamaze gufata iki cyemezo.

Ni amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024.

Ibitangazamakuru bikorera mu Burundi, byemeje aya makuru nubwo nta cyemezo cyanditse cyari cyasohorwa na Guverinoma y’u Burundi.

Hari amakuru kandi avuga ko hari abantu babuze uko bambuka bava mu Rwanda bajya mu Burundi baheze ku Mupaka wa Ruhwa mu Karere ka Rusizi.

Abo bantu barimo Abanyarwanda n’Abanyekongo berecyezaga mu Burundi ndetse n’Abarundi bari bavuye mu isoko rya Bugarama mu Karere ka Rusizi.

Mu minsi ishize, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yari yabaye nk’ubicaho amarenga ko Igihugu cye gishobora gufunga imipaka, ubwo yashinjaga ubutegetsi bw’u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara, ariko Guverinoma y’u Rwanda yo ikaba yarabihakanye.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA