Polisi yo mu gihugu cya Kenya yataye muri yombi umugabo w’imyaka 25 ukurikiranyweho kwica umuvandimwe we bapfa kutumvikana ugomba guteka hagati yabo.
Ibi byabereye mu cyaro cya Mang’únyuli aho aba basore bombi bari batuye
Umuyobozi uhagarariye agace ka Izava, Alex Ukiru, yemeje ibyabaye avuga ko ukekwa ariwe Patrick Simwa yari amaze kurakazwa n’uko umuvandimwe we Evans Alumasa w’imyaka 30 yari amusabye guteka ibyo yari atahukanye mu rugo. Ngo yahise amukubita ikintu mu mutwe ahita apfa.
Simwa kugeza ubu ari kuri station ya Polisi ya Kilingili mu gihe polisi igikomeje iperereza kuri iki kibazo ivuga ko cyahungabanyije agace aba bagabo bari batuyemo kari mu birometero bike uvuye mu mugi wa Mbale.
Ukiri yavuze ko uyu ukekwa yari umunebwe wirirwaga mu rugo mu gihe nyakwigendera ariwe wamuhahiraga kuko babanaga. Akomeza avuga ko bombi bari batarashaka abagore bityo ko ntabana bari banafite. Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Vihiga muri Mbale