Polisi yo mu gihugu cya Nigeria yataye muri yombi umugabo w’imyaka 55 witwa Eze Nwafor ukurikiranyweho kwica umukobwa we w’imyaka 16.
Nwafar yemera icyaha akavuga ko atari agambiriye kwikora mu nda, ko ahubwo yarimo acyaha umukobwa we ngo ntazongere koherereza amafoto y’ubwambure bwe umugabo umukubye kabiri mu myaka.
Ati “Ni gute ntakosora umwana wanjye ? Ntabwo nari ngambiriye kumwica. Namugiriye inama inshuro nyinshi yanga kubireka. Icyo nakoze gusa naramukubise agwa hasi ntiyabyuka. Ndicuza ibikorwa byanjye gusa nari ngambiriye kumwigisha”.
Abaturage bo muri Leta ya Imo aho iki cyaha cyabereye basabiye uyu mugabo gufungurwa bavuga ko atari agambiriye kwica, abandi bavuga ko agomba gufungwa kuko yemeye gukoreshwa n’umujinya ari naho bahera basaba abantu kujya birinda gukoreshwa n’umujinya.
Umwe muri bo yagize ati “Nimurebe ishyano uyu mwana w’umukobwa akururiye se, ese izi nkundo ni bwoko ki ? Umugabo washutse uyu mwana w’umukobwa niwe ukwiye guhanwa bikabera urugero abagabo bashukisha imitungo abana b’abakobwa”.
Umuvugizi wa Leta ya Imo aho iki cyaha cyabereye yatangarije ibinyamakuru byo muri Nigeria ko uyu mugabo ukekwaho kwica umukobwa we azaburanishwa vuba.