Boris Johnson niwe watowe n’abarwanashyaka b’ishyaka rya Conservative ngo ababere umuyobozi mukuru ahita aba Ministiri w’Intebe w’Ubwongereza, umuyobozi w’ iri shyaka ahita aba Minisitiri w’ Intebe w’ Ubwongereza.
Boris yatsinze Jeremy Hunt ku majwi 92.153 ku 46.656 ya Hunt.
Mu ijambo Boris yavuze amaze gutorwa yasezeranyije igihugu cye ko azagifasha kuva mu muryango w’ Ubumwe bw’ ibihugu by’ I Burayi bitarenze tariki 31 Ukwakira 2019.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo Boris wahoze ari umuyobozi w’umujyi wa London, asimbura Theresa May wari Minisitiri w’ Intebe w’ Ubwongereza.
Ingano y’amajwi ya Johnson ingana na 66,4% yari hasi gato y’iya David Cameron yo muri 2005 yari kuri 67,6%.
Kunanirwa kuvana Ubwongereza muri uyu muryango w’ Ubumwe bw’ Ibihugu by’ I Burayi nibyo byatumye Thereza May yegura.
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump uri mu bashyigikiye ko Ubwongereza buva muri EU yashimiye Boris Johnson watorewe kuba Minisitiri w’ Intebe Ubwongereza amubwira ko azaba igihangange.