AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umwe mu bapolisi bane bakurikiranyweho kwica George Floyd yarekuwe, imyigaragambyo yageze mu Buhinde

Umwe mu bapolisi bane bakurikiranyweho kwica George Floyd yarekuwe, imyigaragambyo yageze mu Buhinde
11-06-2020 saa 18:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2749 | Ibitekerezo

Thomas Lane wahoze ari umupolisi w’umujyi wa Minneapolis yarekuwe atanze ingate y’ibihumbi 750 by’amadorali y’Amerika.

Kwica George Floyd nibyo byabaye intandaro y’imyigaragambyo iri kubera hafi ku Isi yose isaba ko ibavuraruhu rihagarara.

Ibishushanyo by’abantu bari bafite aho bahuriye n’ubukoroni n’icuruzwa ry’abantu mu Isi byari biri mu mijyi yo mu Burayi no muri Amerika byose abigaragambya barabihiritse mu gihe abaregwa kwica George Floyd bakomeje gukurikirwanwa n’ubutabera.

Umuvandimwe wa Floyd witwa Philonise Floyd yatumiwe n’inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika, muri Komisiyo y’Ubucamanza aherekejwe n’umunyamategeko w’umuryango we Ben Crump ahamwe n’ abandi bantu 10 baganira ku kibazo cy’imyigaragambyo yakuriye urupfu rw’umuvandimwe we.

Floyd yapfuye tariki 25 Gicurasi 2020, nyuma y’uko umupolisi yari yamupfukamye ku ijosi iminota hafi 9. Abigaragambya banasaba polisi guhagarika kwica abirabura, bati ‘Ubuzima bw’abirabura bufite agaciro’.

Kuri uyu wa Kane, saa tanu na 15 ku isaha ngengamasaha ya GMT, hari saa saba na 15 ku isaha yo mu Rwanda. kuri iyo saha mu gihugu cy’Ubuhinde hari hatangiye imyigaragambyo yamagana ivangura.

Iyi myigaragambyo iri gukorwa n’ubwoko bw’Abahinde bavuga ko bamaze imyaka myinshi ari insuzugurwa, abasigajwe inyuma n’amateka, abadakozwaho intoki n’andi mazina nkayo.

Aba bahinde bari barashyize ku ruhande nabo barasaba guverinoma y’igihugu cyabo kubasubiza agaciro yabambuye ikabafata nk’abandi baturage b’Ubuhinde.

Aba baturage bafatwa nk’abasigajwe inyuma n’amateka mu Buhinde bitwa aba ‘Dalits’. Ni bagize umubare utari muto mu baturage b’Ubuhinde kuko ari miliyoni 166, mu gihe abaturage b’Ubuhinde bose hamwe ari miliyari na miliyoni zirenga 300.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA