AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umusore yinjiye mu nzu ishya atabara mwishywa we w’ imyaka 8

Umusore yinjiye mu nzu ishya atabara mwishywa we w’ imyaka 8
9-07-2019 saa 07:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2499 | Ibitekerezo

‘Kuba nahiye ntacyo bimbwiye’, aya ni amagambo yavuzwe n’ umusore w’ imyaka 20 wabonye inzu yafashwe n’ inkongi akibuka ko harimo mwishywa we w’ imyaka 20 akinjira mu muriro akamukuramo.

Derrick Byrd yavuze ko kuba umuriro wamutwikaga atari abyitayeho kuko icyo yari ashyize imbere ari ugutabara umwana.

Ati "Kuba nahiye ntacyo bimbwiye. Icyo nashagaka ni ugusohoramo uyu mwana w’ umukobwa”.

Uyu musore magingo aya ari kuvurirwa mu bitaro Harborview mu mujyi wa Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuko yahiye mu isura, ku ijosi no ku maboko.

Ku wa Kane w’ icyumweru gishize nibwo urugo rwa mushiki wa Byrd rwafashwe n’ inkongo y’ umuriro yahereye muri etage ya mbere.

Mushikiwe yari hejuru mu cyumba ari kumwe n’ abana be batatu, abahungu babiri uw’ imyaka 6, n’ uw’ imya 4, na mushiki wabo Mercedes w’ imyaka 8.

Abana babiri b’ abahungu na nyina basimbutse baciye mu idirishya, Mercedes atinya gusimbuka.

Uyu musore ngo yiyumvisemo ko adashobora guhagaragara ngo arebe mwishywa we ashya, yumva agomba kugira icyo akora, niko kwinjira mu muriro asohokanamo uwo mwana w’ umukobwa.

Mushikiwe Kayla n’ abana be basimbukiye mu idirishya ntacyo babaye ubu bameze neza.

Inzobere mu gutahura icyateye inkongi zabwiye CNN ko zitarameya icyayiteye gusa ikizwi ni uko waturutse mu cyumba cyo hejuru.

Polisi yo mu gace ka Aberdeen aho iyi nzu yari iherereye ivuga ko ibikoresho byangijwe n’ uwo muriro bifite agaciro k’ ibihumbi 268 by’ amadorali y’ Amerika.

Abaturanyi b’ uyu muryango bakusanyije ibyo kurya, imyambaro n’ ibikinisho by’ abana babiha umuryango Kyla mu rwego rwo kuwufata mu mugongo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA