AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umupolisi w’Amerika yafashwe amashusho apfukamye ku gikanu cy’umwirabura wamutakambiye kugeza apfuye

Umupolisi w’Amerika yafashwe amashusho apfukamye ku gikanu cy’umwirabura wamutakambiye kugeza apfuye
27-05-2020 saa 16:02' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2675 | Ibitekerezo

Abapolisi bane ba Leta zunze ubumwe za Amerika birukanywe kuri aka kazi nyuma yo kugaragara muri video umwe muribo apfukamye ku gikanu cy’umugabo w’umwirabura, wavuze mbere y’uko apfa ati ‘ndi kubura umwuka’

Aba bapolisi bane batatangajwe amazina bafashwe amashusho ku wa Mbere bahohotera bya kinyamaswa umugabo w’umwirabura witwa George Floyd mu gihe cyo kumuta muri yombi.

Meya w’umujyi wa Minneapolis, Jacob Frey ati ‘ibyo bakoze binyuranyije n’amahame arengera ikiremwamuntu’.

George Floyd yakekwagaho gukora amanyanga muri bisinesi, ndetse n’abapolisi bari babonye impamvu zituma akekwaho icyaha nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo mu Bwongereza birimo Metro na The Sun.

Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Minnesota,John elder yagize ati ‘Yasabwe kuva mu modoka, amaze kuvamo ananiza abapolisi. Abapolisi bashoboye kumwambika amapingu kandi barabibonaga ko ubuzima bwe butameze neza. Amashusho yafashwe yerekana umupolisi w’umuzungu amupfukamye ku gikanu umwirabura ari gutaka cyane. Avuga ngo nyamuneka nanniwe guhumeka, mva ku gikanu, nananiwe guhumeka”.

Abari aho byaberaga basabye uyu mupolisi gukura ivi ku ijosi ry’uyu mugabo wari waryamishijwe hasi, uwo mupolisi ababwira ko ashaka kubanza kumwumvisha ati ‘ibi nibyo bituma mukoresha ibiyobyabwenge mwabana mwe’.

Video yafashwe ifite iminota 5 n’amasegonda 59, Darnella Frazier yashyize bwa mbere iyi video kuri facebook yavuze ko uyu mupolisi yapfukamye ku ijosi ry’uyu mwirabura mu gihe cy’iminota ine.

Ku mbuga nkoranyambaga abirabura bari kwifotoza bapfukamishije ivi rimwe mu rwego rwo kwamagana ibyakorewe mugenzi wabo George Floyd

Uyu mugabo nyuma yo gukandagirwa ku ijosi iyi minota yose akanegekera yajyanywe ku bitaro bya Hennepin akigerayo ahita apfa. ‘

Benjamin Crump, umunyamategeko w’umuryango wa nyakwigendera avuga ko azakora uko ashoboye uyu muryango ukabona ubutabera. Polisi ya Minnesota n’ibiro by’iperereza FBI batangiye iperereza kuri iki kirego.

Leta zunze ubumwe za Amerika zisanzwe zivugwamo cyane ibibazo by’ivanguraruhu rikorerwa abirabura, ndetse hari n’ikigo kitegamiye kuri Leta giherutse gutangaza ko abirabura bari muri Amerika batari guhabwa ubuvuzi bwa covid-19 uko bikwiye. Ibi ngo bituma umubare w’abirabura bo muri Amerika bicwa na covid-19 baba benshi inshuro eshatu kurusha abazungu bo muri Amerika.
.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA