AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umukiliya yarashe umukozi wo muri resitora watinze kumuzanira umugati

Umukiliya yarashe umukozi wo muri resitora watinze kumuzanira umugati
19-08-2019 saa 07:46' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1789 | Ibitekerezo

Mu mpera z’ icyumweru gishize mu gihugu cy’ u Bufaransa umukiliya yarashe umukozi wo muri resitora aramwica kuko yatinze kumuzanira umugati wa sandwich.

Abakoranaga n’ uwarashwe bahise bahamagara polisi mugenzi wabo akimara kuraswa mu rutugu hakoreshejwe pisitori mu ijoro ryo ku wa Gatanu. Ibi byabereye mu burasirazuba bw’ umujyi wa Paris.

Imbaraga zose zakoreshejwe ngo uyu mukozi w’ imyaka 28 atabarwe nta musaruro zatanze bituma uwarashwe apfira aho yarasiwe.

Polisi ikorera mu mujyi wa Paris yatangarije ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa ko yatangiye iperereza kuri iki kirego ndetse ko uwarashe agishakishwa
Uyu mugabo wari witwaje intwaro yazabiranyijwe n’ uburakari ubwo yabonaga uwagombaga kumuzanira sandwich ari kubikora gahoro gahoro.

Iyi resitora uyu mukozi yarasiwemo imaze amezi atageze kuri atanu itangiye gukora, gusa agace irimo hakunze kugaragara ibyaha biterwa n’ ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge n’ ubusinzi.

Umugore w’ imyaka 29 uturanye n’ iyi resitora yavuze ko iyi resitora nta kibazo yari iteje.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA