AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umukecuru yahubutse muri kajugujugu, abasirikare bitabajwe nyuma y’ umuyaga umaze guhitana abarenga 30

Umukecuru yahubutse muri kajugujugu, abasirikare bitabajwe nyuma y’ umuyaga umaze guhitana abarenga 30
14-10-2019 saa 06:22' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6246 | Ibitekerezo

Igihugu cy’ u Buyapani kitabaje ingabo ibihumbi za mirongo ngo batange umusanzu mu gutabara abibasiwe n’ umuyaga wiswe Hagibis umaze guhitana abantu. Abari mu bikorwa by’ ubutabazi bose hamwe ni 110 000.

Uyu muyaga uvanze n’ imvura yibasiye Ubuyapani ku wa Gatandatu umaze guhitana abantu 35 abari 17 baburiwe irengero cy’ uko byatangajwe na Japantimes.

Mu ntara ya Nagano iri rwagati mu Buyapani, amazi y’imyuzure yagose gariyamoshi zizwi cyane zo mu Buyapani za ’bullet trains’ (’zisongoye nk’isasu’), mu gihe indege za kajugujugu ziri ’kuroba’ abaturage bari mu gihirahiro ku bisenge by’inzu.

Abasirikare bagera ku 27,000 n’abandi bakora mu bikorwa by’ubutabazi ni bo bagabwe muri ibyo bikorwa by’ubutabazi, nkuko abategetsi babivuga.

Minisitiri w’intebe Shinzo Abe yavuze ko "leta izakora uko ishoboye kose", asezeranya ko izindi ngabo nazo zizagabwa muri ibi bikorwa by’ubutabazi nibiba ngombwa.

Umukecuru yahanutse muri kajugujugu

Kuri iki cyumweru, iyi nkubi y’umuyaga yari yacishije macye iba nk’ivuye ku butaka.
Mu mujyi wa Kawagoe uri mu majyaruguru y’Ubuyapani, abakora ibikorwa by’ubutabazi bakoresheje ubwato mu gufasha abaturage bari baheze mu nzu y’abageze mu zabukuru.

Hafi ingo 150,000 zo mu gace k’umujyi wa Tokyo ubu nta muriro w’amashanyarazi n’amazi zifite. Ingendo za gariyamoshi n’iz’indege zahagaritswe kubera ubwoba ko iyi nkubi y’umuyaga ya Hagibis igiye gusubira.

Abapfuye benshi barenzweho n’ubutaka bw’imisozi yahirimye cyangwa batwarwa n’amazi y’imyuzure.

Umukecuru umwe ugeze mu kigero cy’imyaka ya za 70 yapfuye ubwo yahubukaga by’impanuka muri kajugujugu yari iri kumutabara, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’ Abanyamerika Associated Press.

Iyi mvura yanibasiye imyaka mu mirima ndetse n’ubuhunikiro bw’imyaka burengerwa n’imyuzure.
Umuhinzi umwe wo mu mujyi wa Higashimatsuyama, mu majyaruguru ya Tokyo, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati : "Nta na rimwe twigeze tugira umwuzure nk’uyu mbere".

Mu kwezi kumwe gusa gushize, indi nkubi y’umuyaga yiswe ’Typhoon Faxai’ yangije ibice bimwe by’Ubuyapani, yangiza ingo 30,000, nyinshi muri zo zikaba zitari zanasanwa.

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA