Umugore w’ imyaka 30 yasagariwe n’ umugabo atazi amukurubana kugahato amujyana mu gihugu kiri inyuma yahoo bisi zihagaragara amufata ku ngufu.
Byabereye mu mujyi wa Newcastle mu Bwongereza kuri uyu wa 21 Kamena 2019 za yine za mugitondo.
Uyu mugabo wasambanyije umugore w’ abandi ku gahato, yamaze kubikora ahita ahunga. Umugore wasambanyije yagiye ku nshuti ye ahamagara polisi ihita itangira iperereza.
Uwafashwe ku ngufu yabwiye polisi ibiranga uwo mugabo , polisi nayo iri gushakisha uwo mugabo ngo aryozwe icyaha yakoze.
Uyu mugore yavuze ko uwamusambanyije ari umuzungu uri mu kigero cy’ imyaka 20 wari wambaye ikabutura y’ amabara yijimye n’ agakote bisa.
Umugenzacyaha Paul Young yavuze ko ikipe ishinzwe kugenza ibyaha byo gufata ku ngufu iri kugenzura ahabereye icyaha ishakisha ibimenyetso.
Polisi ivuga ko hari ikizere cyo kubona uwakoze iki cyaha kuko yabikoze ku manywa bityo ngo birashoboka ko hashobora kuba hari abantu bamubonye.
Polisi y’ Ubwongereza yatanze numero ya telefone ngo uwaba afite amakuru kuri iki kirego ayatange yifashihswe mu iperereza.