AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Umugore yarumye umugabo we amuca umunwa wo hasi ngo yabujijwe gusura iwabo

Umugore yarumye umugabo we  amuca umunwa wo hasi ngo yabujijwe gusura iwabo
14-08-2019 saa 07:44' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3462 | Ibitekerezo

Umugabo w’ imyaka 34 ari kuvurirwa mu bitaro by’ ikitegererezo bya Narok iwabo muri Kenya nyuma y’ uko ashyamiranye n’ umugore we ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2019 akamuruma umunwa wo hasi akawukuraho.

Benson Onsongo yaganiriye n’ itangazamakuru ryo muri Kenya rimusanze mu bitaro avuga ko mbere y’ uko arumwa umunwa yari yakiriye telefone iturutse ku nshuti ze zimubwira ko umugore we ashaka kwiyahura mu mugezi wa Tolek.

Abaturanyi bafashije uyu mugabo babuza uyu mugore w’ imyaka 27 witwa Marcela Kwamboka kwiyahura ariko bageze mu rugo uyu mugore ahindukirana umugabo aramurumagura anamuca umunwa.

Ati “Tugeze mu rugo ibintu byahise bihinduka atangira kunyiyenzaho kugeza andumye umunwa”.

Uyu mugabo akeka ko umugore we bafitanye abana bane ashobora kuba yari yakoresheje ibiyobyabwenge.

Ati “Byashoboka ko yari yakoresheje ibiyobyabwenge kuko kuba yarashakaga gusura iwabo ntabwo byatuma agira umujinya uganga kuriya”.

Nancy Moraa, mushiki w’ umugabo warumwe avuga ko atari asanzwe azi imyitwarire mibi ku mugore wa musaza gusa agasaba ko musaza we yahabwa ubutabera.

Priscilla Marigi, umuganga mukuru ku bitaro bya Narok avuga ko uyu mugabo warumwe umunwa babanje kumuha ubutabazi bwibanze no kumuha imiti igabanya ububabare ngo nyuma bazamubaga kugira ngo basane umwunwa wo hasi wacitse nk’ uko byatangajwe na Nairobi News.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...