Umugabo w’ imyaka 46 wo mu karere ka Apac mu gihugu cya Uganda ubuzima bwe buri mu mazi abira nyuma y’ umugore we amuciye igitsina.
Moses Okot yabwiye umunyamakuru ko ku Cyumweru umugore we Beatrice Acen w’ imyaka 35 yatashye yasinze amuca igitsina.
Uyu mugabo avuga ko uwo munsi saa moya umukobwa we yamuhaye ibiryo ararya, arangije ajya kuryama, umugore we yageze mu rugo saa yine z’ ijoro ataha asakuza ngo bakingure.
Ati “Nari nasinziriye. Numvise uburibwe budakabije ndakanguka nsanga umwenda wanjye w’ imbere uriho amaraso”
Uyu mugabo avuga ko yabanje gushwana na Acen bapfa ubusinzi ari nabyo byatumye yanga ko batera akabariro.
Ati “Umugore yagarutse yasinze cyane, nk’ umugabo sinagombaga ku byihanganira niko kumwangira ko dutera akabariro. Nibwiraga ko biratuma yisubiraho kuko akunda kubinsaba”.
Okot ana Acen bamaze imyaka 10 bashyingiranywe bafitanye abana 5.
Anthony Ogwal , umuyobozi w’ agace byabereyemo avuga ko uyu muryango wari usanzwe urwana, akanahamya ko uyu mugore asanzwe yijujutira ko umugabo amwangira ko batera akabariro.
Yagize ati “Si ubwa mbere Acen akomerekeje umugabo we. Umwaka ushize yamuvunywe igufa ryo hejuru y’ agatuza bari kurwana ariruka. Ikibazo bakingejejeho bariyunga”.
Ogwal avuga ko aya makimbirane aturuka ku kuba uyu mugore anyway agasinda nka bamwe mu bagabo. Kuri iyi nshuro uyu mugabo yaciye kuri polisi atanga ikirego avuye mu bitaro by’ akarere ka Apac aho ari kuvurirwa kugeza ubu.
Umwe mu bapolisi yabwiye Dail monitor ko uyu mugabo yeretse polisi impapuro zo kwa muganga ndetse ko polisi iri gushaka uyu mugore ngo imute muri yombi azagezwe imbere y’ urukiko.
Kugeza ubu uyu mugore ushinjwa gukata igitsina cy’ umugabo we ngo yanze ko batera akabariro yahise ahunga urugo n’ ubu ntawe uzi aho aherereye.