AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uganda : Ubuzima i Kampala bwahungabanye kubera ibisasu bibiri byahaturikiye

Uganda : Ubuzima i Kampala bwahungabanye kubera ibisasu bibiri byahaturikiye
16-11-2021 saa 12:04' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1988 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, i Kampala muri Uganda habaye iturika ryabereye ahantu habiri harimo hafi yo ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya kiriya Gihugu none ubuzima bwahubanganye.

Amashusho akomeje gucicikana ku mbuga Nkoranyambaga, agaragaza ibyotsi by’umukara byinshi by’aho habereye iri turika harimo hafi y’Inteko Ishinga Amategeko.

Aya mashusho agaragaza abantu benshi bakangaranye biruka bahunga ahabereye ririya turika rikomeye nk’uko byemezwa n’abari aho ryabereye.

Ibi bisasu bikekwa ko ari iby’Umutwe w’Iterabwoba wa Al Shabaab, kimwe cyaturikiye mu mujyi rwagati mu gace gakunze gukorerwamo ubucuruzi, mu gihe ikindi cyaturikiye hafi y’Inteko ishinga Amategeko.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala, Iri turika Salim Uhuru yemeje ko ririya turika ryahitanye abantu babiri nubwo Polisi ya kiriya Gihugu ntacyo iratangaza ku byerekeye iri turika.

Inzego z’umutekano zahise sihutira kugera ahabereye ririya turika, aho hagaragajwe amafoto y’izi nzego ziri gukora iperereza y’icyateye ririya turika zikoresheje imbwa zabihuguriwe.

Mu kwezi gushize, muri Uganda habaye ibitero by’ubwiyahuzi byahitanye abantu babiri bivugwa ko ari iby’Umutwe wiyita Leta ya Kisilamu.

Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi muri uriya Murwa Mukuru, zikomeje gusaba abaturage kwitwararika bakaguma mu ngo ndetse n’abari mu biro bakagumamo kuko hakekwa ko hari ibindi bisasu biri mu bice binyuranye bishobora guturika.

Amakuru aturuka muri Uganda kandi avuga ko imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko ubu yabaye ihagaritswe kubera ririya turika.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA