AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uganda : Mukerarugendo w’ imyaka 45 yanyereye yifotora ‘Selifie’ agwa muri Nili arapfa

Uganda : Mukerarugendo w’ imyaka 45 yanyereye yifotora ‘Selifie’ agwa muri Nili arapfa
10-04-2019 saa 13:23' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3406 | Ibitekerezo

Polisi ya Uganda yatangaje ko yarohoye umurambo wa mugekerarugendo wo mu gihugu cya Arabia Soudite yaguye mu ruzi rwa Nili mu mpera z’ icyumweru gishize.

Abarobyi bo muri Nili ku ruhande rwa Uganda nibo bafatanije na polisi ya Uganda ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi kugira uyu murambo uboneke.

Nyakwigendera Alsubaie Mathkar yari kumwe n’ inshuti ze ku isumo rya Kalagala ku wa Gatandatu ubwo yanyereraga akamira nkeri.

Umuvugizi wa Polisi Hellen Butoto yabwiye ibiro Ntaramakuru ati "Uyu mukerarugendo yanyereye kubera ko yifotoreraga ahantu hatose kugira ngo ifoto ye igaragaremo umuvuduko w’ amazi”

Umurambo we wabonetse ku bilometero 10 uvuye aho yarohamye. Warohowe kuri uyu wa Kabili na polisi icunga umutekano wo mu mazi n’ abarobyi.

Ambasaderi wa Arabia Soudite mu gihugu cya Uganda Dr Abdallah Alkhatani ku Cyumweru no ku wa Mbere yagiye kuri iri sumo gukurikirana ibikorwa byo gushaka umurambo.

Ku Cyumweru abahungu babiri nyakwigendera bageze muri Uganda gukurikirana ibikorwa byo gushakisha umurambo wa se.

Umurambo wajyanywe ku bitaro by’ ikitegererezo bya Mulago kugira ngo ukorerwe isuzuma nk’ uko byatangajwe na Chimpreports. Ntabwo biramenyekana niba uyu murambo wurizwa indege ukajya gushyingurwa mu gihugu cya Arabia Soudite cyangwa niba azashyingurwa muri Uganda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA