AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ucyekwaho kwica 49 mu misigiti yafatanywe imodoka yuzuye imbunda

Ucyekwaho kwica 49 mu misigiti yafatanywe imodoka yuzuye imbunda
16-03-2019 saa 13:18' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3614 | Ibitekerezo

Brenton Tarrant, ucyekwaho kugaba igitero cyahitanye abantu 49 ku misigiti ibiri yo New Zealand uyu munsi ku wa Gatandatu yitabye urukiko aregwa icyaha kimwe cy’ubwicanyi.

Brenton Tarrant w’imyaka 28 y’amavuko ukomoka muri Australia, yagaragaye mu rukiko yambaye umwambaro wera uranga imfungwa n’ amapingu ku maboko. Byitezwe ko ashobora gushinjwa n’ibindi byaha.

Jacinda Ardern, Minisitiri w’intebe wa New Zealand, yavuze ko Tarrant yari afite imbunda eshanu afite n’uruhushya rumwemerera gutunga imbunda, yongeraho ati : "Amategeko yacu ajyanye n’imbunda azahinduka".

Abandi babiri bacyekwa bari mu maboko ya polisi. Nta n’umwe muri bari mu maboko ya polisi wari warigeze ahamwa n’icyaha.

Tarrant, wahagaze mu rukiko atavuga muri iri buranisha ryamaze igihe gito, yabaye ahamishijwe mu maboko ya polisi, ariko ntacyo yavuze ku cyaha aregwa. Biteganyijwe ko azasubira mu rukiko tariki ya 5 Mata.

Madamu Adern yavuze ko icyo gitero cyari "igikorwa cy’iterabwoba".

Madamu Ardern yavuze ko imbunda zakoreshejwe n’uwagabye icyo gitero zigaragara nk’izahinduwe, kandi ko imodoka yifashishijwe n’ucyekwaho icyo cyaha yari yuzuyemo intwaro.

Madamu Ardern yavuze ko ibyo bigaragaza ko "yashakaga gukomeza igitero cye".

Uyu minisitiri w’intebe yanavuze ko ari ingenzi kugeza imirambo kuri benewabo w’abaguye muri icyo gitero "vuba cyane bishoboka", avuga ko imirambo ikiri gukurwa mu musigiti Al Noor wabereyemo icyo gitero.

Yongeyeho ko hari ubufasha bw’amafaranga buzagenerwa buri wese waburiye uwe muri icyo gitero wari usanzwe amufasha mu bijyanye n’amafaranga.

Uwa mbere wamaze kumenyekana ko yapfiriye muri icyo gitero cyo ku wa gatanu, yatangajwe n’umuryango we ko ari Daoud Nabi w’imyaka 71 y’amavuko, wageze muri New Zealand avuye muri Afghanistan mu myaka ya 1980.

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo y’umuhungu we Omar avuga ko se yitaga New Zealand "agace ka paradizo".

Imyirondoro y’abandi baguye muri icyo gitero ntiratangazwa.
Abandi bantu 48 bakomerecyeye muri icyo gitero. Ibihugu bya Bangladesh, Ubuhinde na Indonesia byose bivuga ko bamwe mu baturage babyo biciwe muri icyo gitero cy’imbunda, mu gihe abandi bitaramenyekana aho bakomoka.

Imibare yo mu ibarura riheruka, igaragaza ko abayisilamu ari 1.1% by’abaturage barenga gato miliyoni enye n’ibihumbi 200 batuye New Zealand.

Umubare wabo wiyongereye cyane ubwo iki gihugu cyakiraga impunzi ziturutse mu bihugu bitandukanye byibasiwe n’intambara guhera mu myaka ya 1990.

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA