AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ubwongereza : Hapfuye ibihumbi by’ inkoko ku munsi w’ ubushyuhe budasanzwe

Ubwongereza : Hapfuye ibihumbi by’ inkoko ku munsi w’ ubushyuhe budasanzwe
30-07-2019 saa 15:16' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2192 | Ibitekerezo

Ibihumbi n’ ibihumbi by’ inkoko byahitanywe n’ ubushyuhe budasanzwe byibasiye Ubwongereza mu Cyumweru gishize. Ingaruka z’ ubu bushyuhe zageze no mu bisiga biba ku nkombe z’ amazi muri iki gihugu bizwi nka ‘Gulls’ bitanira kuryana hagati yabyo kubera inzara.

Tariki 25 Nyakanga 2019 umujyi wa Camboridge wo mu Bwongereza wibasiwe n’ ubushyuje budasanzwe mu mateka y’ Ubwongereza kuko uwo munsi ubushyuhe bwageze kuri 38,7C bukuraho agahigo ko muri 2003 aho ubushyuhe bwari bwazamutse bukagera kuri 38,5%.

Inkurikizi y’ ubu bushyuhe bwo ku wa Kane w’ icyumweru gishize zikomeje kwigaragara kuko ku nzu yororerwamo inkoko mu gace ka Lincolnshire inkoko ibihumbi zapfuye.

Abashinzwe kwita kuri izo nkoko bakoresheje ingorofani mu gutoragura inkoko zapfuye bazivana mu zindi.

Iyi nzu y’ inkoko ifatiye runini igihugu cy’ Ubwongereza mu bijyanye n’ umusaruro w’ inkoko kuko ariyo igemurira amasoko y’ ibiribwa akomeye nka Sainsbury’s na Tesco.

‘Kampani y’ isoko ry’ ibiribwa utasanga ahandi mu Burayi’ niko ba nyiri iyi nzu y’ inkoko biyita.

Abakozi b’ iyi kampani babwiye Ikinyamanyakuru The Lincolnite ko mu minsi minsi yakurikiye uw’ ubushyuhe bwinshi bakoze akazi ko gutoragura inkoko zapfuye zazikura mu zindi.

Bati “Ntakoze ibishoboka byose ariko zirapfa. Abaharanira uburenganzira bw’ amatungo ntimutekereze ko tutazitayeho”.

Impirimbanyi y’ uburenganzira bw’ amatungo yanditse kuri twitter igaragaza akababaro yatewe n’ iki kibazo.

Yagize ati “Muri izi nkoko ibihumbi zapfuye ku bushyuhe bwo ku wa kane. Ese muriyumvisha ukuntu zababaye ?”.

Iyi nzu y’ inkoko buri mwaka icuruzwa inkoko miliyoni 280.

Umuvugizi w’ iyi kampani yavuze ko bari gukora uko bashoboye ngo barinde izi nkoko, gusa ntabwo yatangaje umubare w’ inkoko zahitanywe n’ ubu bushyuhe n’ umubare w’ izarokotse.

Impuguke zo muri kaminuza ya Camboridge zatangaje ko mu gace ka Lincolnshire ubushyuhe bwamaze iminota 90 buri kuri 38,7oC.

Ibisiga bisiga byatangiye kuryana hagati yabyo kuko amafi byaryaga yahungiye ubushyuye ku ndiba z’ inyanya, ibiyaga n’ imigezi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA