AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

UPDATE : Hamenyekanye umubare w’inyeshyamba zaguye mu gitero cy’i Bukavu n’izafashwe mpiri

UPDATE : Hamenyekanye umubare w’inyeshyamba zaguye mu gitero cy’i Bukavu n’izafashwe mpiri
3-11-2021 saa 14:14' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1716 | Ibitekerezo

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Ukwakira 2021, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haturukaga amakuru y’igitero gikomeye cyagabwe n’inyeshyamba ku birindiro by’igisirikare cya kiriya Gihugu, ubu amakuru avuga ko inyeshyamba 6 n’abasirikare b’Igihugu 2 baguye muri iriya mirwano mu gihe inyeshyamba nyinshi zafashwe mpiri.

Iriya mirwano yamaze umwanya munini ubwo abatuye muri kariya gace bakomeje kumva urusaku rw’amasasu y’inyeshyamba zariho zikozanyaho n’ingabo z’igihugu.

Ubu amakuru atangazwa na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Theo Ngwabidje Kasi, ni uko abasirikare b’Igihugu bivunnyemo inyeshyamba esheshatu ndetse bagafata mpiri 36 ndetse n’intwaro zigera kuri 14.

Icyakora ngo no ku ruhande rw’inzego z’umutekano z’igihugu bapfushije abantu kuko abasirikare babiri n’Umupolisi umwe basize ubuzima muri iriya mirwano.

Iriya mirwano yakomeje kumvikanamo amasasu menshi arimo ay’imbunda nini n’into, yabaye ubwo ziriya nyeshyamba zagabaga igitero ku birindiro by’abasirikare ndetse n’iby’Abapolisi b’Igihugu bituma izi nzego z’umutekano zishakisha bariya barwanyi.

Ngo bakomeje kubahiga bukware mu bice birimo Walungu, Kavumu na Nyangezi muri Kivu y’Amajyepfo.

Abaturage batuye muri biriya bice na bo bakomeje kuvuga ko bagizweho ingaruka n’iriya mirwano ndetse ko hari n’abahasize ubuzima gusa inzego z’umutekano n’iza Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiziratangaza umubare w’abasivile bahasize ubuzima.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA