AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Koreya y’Epfo : Imyaka bafatiraho bavuga ko umuntu ari umwana yazamuwe iva kuri 13

Koreya y’Epfo : Imyaka bafatiraho bavuga ko umuntu ari umwana yazamuwe iva kuri 13
16-05-2020 saa 13:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1919 | Ibitekerezo

Mu gihe ubusanzwe muri Koreya y’Epfo uwo bitaga ko ari umuntu udashobora kwifatira icyemezo ari uri munsi y’imyaka 13, iki gihugu cyongereye imyaka igera kuri 16.

Ibi bivuze ko muri Koreya y’Epfo gusambanya umwana utarageza ku myaka 17 ari icyaha gihanwa n’amategeko, ntawavuga ko bumvikanye ahubwo bifatwa nko kumufata ku ngufu cyangwa kumushuka.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru nibwo Minisitiri w’ Ubutabera w’Igihugu gihugu yasohoye itangazo avuga kuri iri tegeko rishya ryo kongera imyaka y’ubukure muri iki gihugu, avuga ko icyo bigamije ari ukurengera uburenganzira bw’abana.

Ibi bibaye mu gihe abaharanira uburenganzira bw’abana batahwemaga kugaragariza Koreya y’Epfo ko itegeko ryayo ribangamiye uburenganzira bw’abana kandi ko rituma abakoze ibyaha byo gushuka abana bakomeza kwidegembya.

Byatangiye kuba ikibazo muri 2017, ubwo umugabo w’imyaka 42 yagirwaga umwere nyuma yo gusambanya umwana w’imyaka 15 akiregura avuga ko bumvikanye.
Koreya y’Epfo ni igihugu cyo muri Asia gituranye na Koreya ya Ruguru kikaba gituwe n’abaturage miliyoni 51,64.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA