AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kenya yongereye kwibasirwa n’ igitero gikomeye cy’ ubwiyahuzi [AMAFOTO]

Kenya yongereye kwibasirwa n’ igitero gikomeye cy’ ubwiyahuzi [AMAFOTO]
15-01-2019 saa 18:21' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2008 | Ibitekerezo

Abagizi ba nabi bagabye igitero cy’ ubwiyahuzi kuri hoteli iherereye kuri kilometero 2 uvuye mu murwa mukuru Nairobi, polisi yavuze ko hari abakomeretse n’ abapfuye ariko imibare ntirajya ahagaragara.

Iki gitero cyagabwe mu ma saa cyenda y’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri kuri hoteli yitwa Ducit iri hafi y’ ibiro bya BBC yatangaje iyi nkuru.

Humvikanye urusaku rw’ ikintu cyaturitse cyane gikurikirwa n’ urusaku rw’ amasasu. Amafoto yafashwe arerekana imodoka zafashwe n’inkongi.
Mu minota 30 kibaye, Polisi ya Kenya yari yamaze kugera muri hoteli ihanganye n’ abo bagizi ba nabi ari nako irokora abari muri hoteli.

Polisi yasohoye abo bagizi ba nabi bari bafashwe bugwate. Mu barokowe harimo abari bafite ibikomere byinshi ndetse umwe yahise ashiramo umwuka.

Abatabawe biganjemo abakobwa n’ abagore basohotse barira badashobora kuvuga uko byagenze kubera guhungabana.

Mu batabaye harimo Croix Rouge yafashaga abahuye n’ ikibazo kugera kwa muganga.

Umuyobozi wungirije wa Polisi Njoroge Mbugua yemeje ko iki ari igitero cy’ iterabwoba. Yakomeje avuga ko abagabye iki gitero ari abantu bane avuga ko hari abakomeretse n’ abapfuye ariko bataramenya imibare.

Uretse abo bapolisi kabuhariwe, indege za kajugujugu zagumye zica hejuru y’iyo hoteri, ndetse n’abasirikare bakaba boherejwe.

Abatangabuhamya bavuze ko babiri mu bagabye iki gitero bahasize ubuzima.

Igitero nk’iki cyaherukaga kugabwa muri Kenya ku nyubako ya West Gate muri 2013 ku itariki ya 21 z’ukwezi kwa Cyenda cyahitanye abantu barenga 100.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA