AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Impanuka ikomeye yahitanye 7 barimo abanyamakuru 5 ba AZAM TV

Impanuka ikomeye yahitanye 7 barimo abanyamakuru 5 ba AZAM TV
8-07-2019 saa 16:42' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2040 | Ibitekerezo

Mu gihugu cya Tanzania kuri uyu wa Mbere tariki 8 Nyakanga 2019 habereye impanuka ikomeye yahitanye abantu 7 barimo abanyamakuru batanu ba televiziyo ya Azam TV yo muri iki gihugu.

Nk’ uko byatangajwe na Azam TV iyi mpanuka yabereye mu muhanda Singida na Tabola muri iki gihugu. Imirambo ya banyakwigendera yajyanywe mu bitaro bya Iramba. Abapfuye ni abanyamakuru n’ abashoferi.

Bisi yari itwaye iri tsinda ry’ abanyamakuru ba Azam TV n’ abatekinisiye yagonzwe n’ ikamyo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yoherereje Azam Media Group ubutumwa bw’ akababaro agira ati “Nashenguwe n’ izi mpfu. Nihanganishije Chairman Saidi Salim Bakhresa, imiryango ya ba nyakwigendera, Umuyobozi mukuru Tido Mhando, abakozi bose ba Azam Media Group, abanyamakuru n’ undi wese wakozwe ku mutima n’ iki cyago”.

Aba banyamakuru bari bagiye mu birori byo gutaha Burigi National Park, bafite gahunda yo gutambutsa uyu muhango imbonankubone kuri televiziyo.

Aya ni amafoto y’ abanyamakuru bapfiriye muri iyi mpanuka.

Azam Media Group ni imwe mu makampani akomeye mu karere ka Afurika y’ iburasirazuba, ifite inganda zikora ibiribwa n’ ibinyobwa, ikagira ibinyamakuru bikorera mu Rwanda, Uganda na Tanzania, ikagira n’ ikipe y’ umupira w’ Amaguru yitwa Azam iri mu Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame cup.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA