Minisiteri y’ ubuzima ya Misiri mu gitondio cyo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kanama 2019 yatangaje ko imodoka yaturikiye imbere y’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe kurwanya kanseri yahitanye abantu 17 abagera kuri 32 barakomereka.
Minisiteri y’ umutekano ivuga ko iyi mpanuka yabereye mu mujyi wa Cairo yatewe n’ uko iyi modoka yagonze imodoka eshatu bikarangira ituritse igashya.
Urwego rw’ ubugenzacyaha mu Misiri rwabwiye ibiro ntaramakuru by’ Abongereza Reuters ko rwatangiye iperereza kuri iki kibazo kugira ngo hamenyekane icyateye impanuka.
Abaturage babwiye Reuters ko bakeka ko iyi mpanuka ishobora kuba ari igitero cy’ iterabwoba ariko nta rwego rwa Leta ya Misiri ruragira icyo rubivugaho.