Leta ya Nigeria yatangaje ko iturika ry’ imodoka yari itwaye essence ryahitanye ryahitanye abantu 40 abandi 60 barakomereka. Muri iki gihugu impanuka zo mu bwoko zikunze guhitana abantu.
Iyi kamyo yakoze impanuka kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2019, ubwo iyi modoka yerekezaga mu muyi wa Makurdi nk’ uko bivugwa n’ abatangabuhamya.
Abaturage bahise bahurura bavoma essence polisi yari ihari ibabwira ko icyo kigega kirafatwa n’ inkongi abaturage barabipinga barakomeza barivomera birangira bahasize ubuzima.
Abayobozi bo muri Leta ya Benue yari tagisi yari itwaye abantu 18 , umushoferi wayo yayerekeje aho iyi kamyo yakoreye impanuka , nubwo iyi kongi y’ umuriro yadutse ihitana abantu bose bari aho iyi mpanuka yabereye, irakomeza igera no mu ngo ziri hafi yaho.
Hari abagabo babiri bajyanywe mu bitaro bahiye cyane bazira ibirimi by’ umuriro byabakubise ubwo bageragezaga kuzimya nk’ uko byatangaje na BBC.
Impanuka z’ amakamyo atwara essence aturika agahitana ubuzima bw’ abantu muri Nigeria ziza kenshi muri Nigeria.
Mu ntangiriro za Gicurasi 2019 impanuka nk’ iyi yahitanye 55 abandi 35 barakomereka.
Ni mu gihe kandi muri Mutarama 2019 impanuka y’ iturika ry’ ikamyo ya essence yahitanye 12 mu magepfo ya Nigeria.
Impanuka ikomeye cyane yo muri ubu bwoko yahitanye abantu barenga 100 muri 2012.