AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Igitero cy’indege ya Uganda cyahitanye ukomeye muri ADF

Igitero cy’indege ya Uganda cyahitanye ukomeye muri ADF
25-09-2023 saa 11:52' | By Jean Claude Bazatsinda | Yasomwe n'abantu 1965 | Ibitekerezo

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko igitero cy’indege ingabo ze zagabye ku barwanyi ba ADF muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyahitanye Meddie Nkalubo n’abandi barwanyi benshi ba b’Umutwe w’Iterabwoba wa ADF.

Perezida Museveni yavuze ko iki gitero cyagabwe ku wa 16 Nzeri, hakoreshejwe indege ya gisirikare yoherejwe mu duce twa Congo turi muri kilometero 150 uvuye ku mupaka wa Ntoroko ugabanya Uganda na DR Congo.

Perezida Museveni yavuze ko amakuru yizewe ahabwa n’ubutasi agaragaza ko iki gitero cyaguyemo abarwanyi benshi ba ADF barimo na Meddie Nkalubo.

Yagize ati “Nshingiye ku makuru y’ubutasi, birasa n’aho hari abarwanyi benshi bishwe barimo n’igikomerezwa Meddie Nkalubo, wateguye ibitero byagabwe muri Kampala, ahakorera polisi ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko.”

Meddie Nkalubo wagiye ahinduranya amazina kenshi hari aho yamenyekanye nka Abul Jihad na Mohammed Ali, yinjiye muri ADF mu 2016 ariko agenda azamuka mu ntera mu buryo bwihuse.

Kuri ubu yari ashinzwe ibijyanye no guhererekanya amafaranga hagati y’uyu mutwe n’abawutera inkunga, itangazamakuru no gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse ni nawe wateguraga ibitero bitandukanye.

Hashize igihe kitari gito Umutwe ufatwa nk’uwiterabwoba wa ADF ushinjwa kugaba ibitero bitandukanye muri Uganda no gushinjwa kwica abasivili muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA