AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

General Tumukunde ushaka kwiyamamariza kuba Perezida yatawe muri yombi

General Tumukunde ushaka kwiyamamariza kuba Perezida yatawe muri yombi
13-03-2020 saa 10:03' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2538 | Ibitekerezo

Lt Gen Henry Tumukunde wahoze Minisitiri w’umutekano wa Uganda kuri uyu wa 12 Werurwe 2020 yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda.

Ni nyuma y’uko abakozi b’ikigo cy’ubutasi cya Uganda CMI bamusanze mu biro bye bagiye gusakayo ikintu kitaramenyekana.

Gen Tumukunde saa moya z’umugoroba yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa avuga ko yazengurutswe n’abasirikare, ati “Bagenzi banjye, nazengurutswe n’abasirikare ku biro byanjye byanjye bwite I Kilolo, mukomeze mwunge ubumwe, amakuru arambuye arakurikiraho”.

Nyuma yahise atangaza ati ‘Ntawe muri yombi. Ibi ntabwo birahagarika gahunda yacu”.

Iri tabwa muri yombi rije nyuma y’aho General Tumukunde atangarije ko ashaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda.

Dail monitor yatangaje ko yamenye ko General Tumukunde yajyanywe ku biro bya CID I Kibuli gusa ntiharatangazwa ibyo uyu mujenerali akurikiranyweho.

General Tumukunde ni umwe mu ngabo zafatanyije na Museveni urugamba rwashyize Museveni ku butegetsi.

Chimpreports yatangaje ko uyu musirikare mu kiganiro aherutse gutambutsa kuri televiziyo yavuze ko guverinoma y’u Rwanda ikwiye gushyikigira ihinduka ry’ubutegetsi muri Uganda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA