Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kiratangaza ko kigiye gukorana n’ingabo z’ibihugu bikikije kiriya gihugu nk’iz’u Rwanda (RDF), iza Uganda (UPDF) mu kurandura imitwe y’abarwanyi iri muri kiriya gihugu irimo FDLR, FLN, ADF ndetse n’indi.
Bikubiye mu itangazo ry’iki gisirikare ryasohotse kuri uyu wa Kabiri Tariki 30 Werurwe 2021, rivuga ko kifuza gukorana n’ingabo z’ibihugu bituranyi bya kiriya gihugu mu kurwanya no kurandura “burundu imitwe yose y’iterabwoba nka ADF, FDLR, FLN n’iyindi...”
Ubusanzwe igisirikare cya DRC (FARDC) gisanzwe gifitanye ubuafatanye n’ingabo z’u Rwanda iza Uganda, iza Angola n’iza Centrafrique.
Iri tangazo rikavuga ko ubu bufatanye bugiye kwaguka ku buryo hazamo n’ibindi bihugu byo mu karere kugira ngo imitwe yitwaje intwari yashinze ibirindiro muri kiriya gihugu irandurwe.
Mu byumweru bibiri bishize, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura yari yagiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri uru ruzinduko, General Jean Bosco Kazura yagiranye ibiganiro François Beya usanzwe ari umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida Felix Tshisekedi, byibanze ku ngamba zo guhashya no kurandura imitwe iri mu mashyamba ya DRC.
Mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2021, Inzego z’umutekano ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zaje mu Rwanda mu biganiro byazihuje n’izo mu Rwanda byari bigamije gukomeza ubufatanye mu kurandura ibibazo by’umutekano bihuriyeho.
UKWEZI.RW