AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Byamenyekanye ko imirambo 39 yatahuwe mu ikamyo mu Bwongereza ari iy’ Abashinwa

Byamenyekanye ko imirambo 39 yatahuwe mu ikamyo mu Bwongereza ari iy’ Abashinwa
24-10-2019 saa 19:52' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3129 | Ibitekerezo

Polisi y’ Ubwongereza yatangaje ko abantu 39 bapfiriye muri kontineri y’ ikamyo ikonjesha ari Abashinwa. Umushoferi w’ iyi kamyo Mo Robinson yatawe muri yombi ejo ku wa 23 Ukwakira 2019 akomeje guhatwa ibibazo.

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2019 nibwo iyi mirambo 39 yabonetse muri kontineri ahitwa Essex mu gihugu cy’ u Bwongereza.

Abapolisi bo muri Irlande y’ amajyaruguru bavuga ko bakomeje gushakisha abagize uruhare muri ubu bwicanyi. Iyo kamyo yageze i Purfleet ku ruzi Thames ivuye Zeebrugge mu Bubiligi.

Abaganga batwara imbangukiragutabara babonye muri kontineri imirambo 38 y’abantu bakuze n’ umwe w’uruhinja mu gice cy’ inganda cya Waterglade Industrial Park nyuma gato ya 01:30 ku masaha yo mu Bwongereza, kuwa gatatu.

Polisi ivuga ko igice cy’imbere cy’iyo kamyo gikurura, cyaje kiva muri Irlande y’amajyaruguru gitora iyo kontineri kiyikuye Purfleet.

Umwe mu bayobozi ba komine, Paul Berry, yavuze ko abo mu muryango w’ uyu mushoferi ubwo babonaga ku mbuga nkoranyambaga ko umuhungu wabo Robinson yatawe muri yombi .

Se yagize ati "Abatuye akarere bizera ko [Mo Robinson] yafatiwe mu byo atazi ariko ibyo biri maboko ya polisi ya Essex, kandi turabirekera abahanga kugira ngo bagerageze gufata abakoze ayo mahano."

Ibiro by’umushinjacyaha wa Republika mu Bubiligi yavuze ko byatanguje iperereza byibanda ku batunganije icyo gikorwa hamwe n’abandi bose baba baragize uruhare mu gutwara abo bantu bapfuye.

Ntibiramenyekana neza igihe abo bantu bashiriwe muri iyo kontineri cyangwa niba byabereye mu Bubiligi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA