AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Burundi : Perezida Ndayishimiye yatanze ubutumwa nyuma y’ibisasu byatewe i Bujumbura

Burundi : Perezida Ndayishimiye yatanze ubutumwa nyuma y’ibisasu byatewe i Bujumbura
26-05-2021 saa 10:45' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3429 | Ibitekerezo

Mu ijoro ryakeye, mu bice bitandukanye mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi hatewe ibisasu byo mu bwoko bwa Grenades bihitana abaturage babiri. Perezida Evariste Ndayishimiye wa kiriya gihugu yavuze ko yababajwe na bariya bantu bashaka gusubiza u Burundi inyuma.

Grenade yumvikanye bwa mbere, yatewe ku isoko rizwi nka COTEBU riri mu gace ko mu Ngagara mu mujyi wa Bujumbura.

Naho ibindi bisasu bikaba byaturikiye hafi y’ahahoze isoko rikuru rya Bujumbura ndetse n’ahakunze kwitwa kuri Permanence.

Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu, yatangaje ko abantu babiri ari bo bapfiriye muri biriya bikorwa umwe akaba yahise apfira hariya hahoze isoko rya Bujumbura mu gihe undi yapfuye ubwo yajyanwaga kwa muganga.

Iyi Minisiteri kandi ivuga ko abakomeretse bari kwitabwaho, igatangaza ko umwe mu bateye biriya bisasu yahise araswa arapfa, hakaba hari n’abandi bafashwe bakekwaho buriya bugizi bwa nabi.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gicurasi 2021, yanyujije ubutumwa kuri Twitter avuga kuri biriya bitero.

Yavuze ko ababajwe na bariya bantu bakomeje kwifuza “Gusubiza inyuma u Burundi babinyujije mu iterabwoba. Ariko bamenye ko nta mwanya bafite.”

Yaboneyeho kandi kwihanganisha imiryango y’ababuriye ababo muri biriya bitero ndetse yifuriza n’abakomeretse gukira vuba.

Yasoje agira ati “Ndasaba Abarundi bose gukomeza gukorera hamwe, ubumwe ni bwo ntsinzi yacu.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA